Bosco Nshuti arimo gutegura igitaramo cyiswe ‘Unconditional Love’ kizaba ku ya 30 Ukwakira, kikazabera muri Camp Kigali.

Umuhanzi Bosco Nshuti ni umwe mu bahanzi n’abanditsi bakunzwe cyane mu Rwanda wamenyekanye cyane mu ndirimbo harimo na ‘Ni muri Yesu’ ikorwa n’abahanzi batandukanye, yashyize ahagaragara abahanzi bazaririmbana na we mu gitaramo cye yise ‘Unconditional Love(Urukundo rutagira icyo rushingiraho)’  kizaba mu mpera z’uku kwezi k’Ukwakira.

Bosco Nshuti arimo gutegura igitaramo cyiswe ‘Unconditional Love’ kizaba ku ya 30 Ukwakira, kikazabera muri Camp Kigali.

Uyu muhanzi yashyize ahagaragara urutonde rwabahanzi bazakorana nawe muri iki gitaramo, barimo Patient Bizimana, James na Daniella, Alex Dusabe, Alarm Ministries, na Josh Ishimwe.

Uyu muhanzi uheruka gukora igitaramo cye muri 2018 yise ‘Ibyo Ntunze Live Concert’ yabereye muri Kigali Selena Hotel, aherutse gutangaza ko iki gitaramo nta kindi kizaba uretse kuririmba urukundo rw’Imana, binyuze mu bahanzi yatumiye.

Iki gitaramo kizaba ku ya 30 Ukwakira kuri Camp Kigali guhera saa kumi z’umugoroba (16h00′), aho abinjira ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu 5.000 RFw ku myanya isanzwe, 10,000 RFw ku myanya ya VIP, na 20.000 RFw VVIP.

0