Bumwe mu buhanuzi bwavuzwe ku mwaka wa 2021. Abakristo bakwiye kuzirikana iki?

Umwaka wa 2020 waje benshi batawiteguye, atari uko batari bazi ko wageze, ahubwo uko wagenze nibyo byatunguranye. Viziyo 2020 yari itegerejwe cyane benshi bazi ko ari umwaka w’ibisubizo ariko ubamo ibibi byinshi. Ese 2021 yo izagenda ite?

 

Reka turebere hamwe ubuhanuzi butandukanye bwagiye buvugwa n’abanyarwanda ku byerekeye 2021 ndetse n’uko abakristo bakwiye kwitwara muri uwo mwaka.

2021 ni umwaka ushobora kuzaba mubi cyane kurenza 2021 kuri benshi

Na 2020 n’ubwo yabaye mbi muri rusange, hari abantu yagendekeye neza. Uko biri kose hari abantu bashimishijwe n’uko umwaka wagenze bitewe n’impamvu zitandukanye. Na 2021 rero niteganyijwe ko izaba mbi kurenza 2021 ariko si ku bantu bose. Imoamvu ya mbere ituma 2021 izaba mbi kurenza 2020 ni uko ingaruka za COVID-19 zizakomera cyane muri 2021, benshi bazahomba mu bucuruzi bwabo, abandi batakaze akazi burundu, n’abagatakaje mu mezi yatambutse wenda bari bakiri gutungwa n’ibyo babitse nabo bibashirane. Mu bushakashatsi butandukanye bwakozwe, byagaragaye ko Afurika ari yo izahurika cyane kubera ingaruka za COVID-19 cyane ko ibihugu byinshi bishingiye ubukungu bwabyo ku bukerarugendo, inkunga z’amahanga, ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’ibindi byinshi byahagaritswe na COVID-19.
Uretse kandi ibi bijyanye n’ubwenge bwa muntu, n’abahanuzi batandukanye bagiye bavuga ko Imana yabatumyeho abatuye isi ko abazi ubwenge bashakisha Imana bakagaruka ku bukristo, gusenga n’imigenzo myiza no kwicuza ibyaha byabo kuko Imana izanye uburakari no guhana muri 2021.
Riziki Marie Chantal yavuze ko Imana yarakariye cyane abaganga, abahanuzi b’ibinyoma n’abaringaniza urubyaro
Benshi bakurikirana Youtube bazi umunyarwandakazi witwa Riziki Marie Chantal udakunze kuvugwaho rumwe kubera ubutumwa bukakaye akunze kuvuga. Yagize ati ‘mperutse gusurwa na Mwuka Wera aranganiriza arambwira ngo umwaka wa 2021 tugiye kwinjiramo, ni umwaka ugiye kuba mubi cyane kuruta indi myaka yose twabayemo, n’ubwo Atari twese, ariko benshi uzababera mubi.”
Akomeza agira ati “Ni umwaka urimo amarira n’umuborogo, ku bw’ibyo buri wese arusheho kwitegura. Nagiye kubona mu nzozi zanjye mu kirere hamanutsemo amagare menshi, mbona abantu benshi babaye abageni, aho kugenda mu modoka ariko bakagenda ku magare. Birantangaza, numva ngo muri uriya mwaka ngo muhawe amagare menshi n’abakene mugiye kubona amagare.”
Ikindi yagarutseho ni uburyo Imana yarakariye abaganga kubera ko yabahaye ubwenge ariko bakaba barangarana abarwayi bakarinda babapfiraho, bakanga kwakira abarwayi bibereye mu biparu cyangwa se bakinubira kwakira umugore uje kubyara kandi afite abana benshi nyamara uje gukuramo inda bakamwakira neza cyane. Riziki yavuze ko Imana igiye guhana abaganga kubera ibyo bikorwa.
Yanavuze kandi kuri gahunda yo baboneza urubyaro, ko nabyo Imana itabyemera ngo ikaba izahana uyirimo, uyishishikariza abandi n’utanga inama zayo. Ati “Imana yarantumye ngo mbabaze ngo ‘ese byashoboka ko umugore yatwita inda imwe ikavamo abana 8? Ibyo Imana ntiyabishobora?’”
2021 ishobora kuzarangwamo inzara itarigeze ibaho mu mateka
Umuryango w’abibumbye uwawo niwo wavuze ko 2021 ushobora kuzaba umwaka urangwamo inzara zigereranywa n’izavuzwe kuri bibiliya. Na Riziki Marie Chantal avuga ku bihe biri imbere yagarutse ku nzara aho yavuze ko abantu bazajya bayura ntibabashe kongera gufatanya imisaya bakagagara bishwe n’inzara. Iyi nzara ntizibasira iguhugu kimwe runaka ahubwo ni inzara izashegesha cyane ibihugu bikennye birimo n’u Rwanda. Iyi nzara ngo nayo ubwayo ishobora kuzaba icyorezo, ubuhunzi bukiyongera ndetse n’imvururu zikaba nyinshi hirya no hino.
Ukuboko k’Uwiteka kugiye kuremerera isi
Mu buhanuzi bwa Riziki, avuga ko Imana yamubwiye ko ije kandi izanye icyorezo, inzara n’inkota, ngo kandi ibigiye kubaho bizandikishwa ikaramu y’icyuma ku buryo abana bazajya babyiga mu mashuri, bikigishwa mu mateka y’isi. Ngo no mu bihugu byinshi by’amahanga ukuboko kwayo kugiye kuremerera isi.
Umuntu yakora iki?
Muri iyi nkuru twagarutse cyane ku buhanuzi bwa Riziki. We avuga ko igisubizo kiruta byose ari ukwicuza ibyaha, kwegera Imana abakosheje bagasaba imbabazi ngo barebe ko bakwikura mu mubare w’abazagerwaho n’uburakari bw’Imana muri 2021. Ku Mana ngo niho honyine hari ubuhungiro kuko niyo yonyine izagena abarokoka ibyo bihe bikomeye n’abo bizahitana batazacika uburakari bwayo.
Turi mu bihe abantu benshi birengagije ko Imana n’ubwo igira impuhwe ariko inarakara kandi ikica. Turi mu bihe aho Imana yagiye iburira abantu ngo bihane ariko bakanangira imitima. Ni igihe cyiza rero cyo kwiyunga n’Imana ndetse no gusenga cyane kuko ari nacyo Imana ihora yifuza. Kwisubiraho no gukora ibinezeza Imana tubyinjirane muri 2021

0