1 Korint. 16:14 Ibyo mukora byose mubikorane urukundo.
Mat.22:34-40 Ariko Abafarisayo bumvise yuko yatsinze Abasadukayo, bakananirwa kumusubiza, bateranira hamwe, umwe muri bo w’umwigishamategeko amubaza amugerageza ati “Mwigisha, itegeko rikomeye mu mategeko ni irihe ?”
Na we aramusubiza ati” ’Ukundishe Uwiteka, Imana yawe umutima wawe wose n’ubugingo bwawe bwose n’ubwenge bwawe bwose. ’Iryo ni ryo tegeko rikomeye ry’imbere. N’irya kabiri rihwanye na ryo ngiri ’Ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.’ Muri ayo mategeko yombi, amategeko yose n’ibyahanuwe ni yo yuririraho.”
Iri jambo ryandikiwe ab’i Korinto ariko kandi ni ijambo ryawe uyu munsi, uwo waba uriwe wese, icyo waba ukora cyose ugikorane urukundo.
Muri iyi si yuzuyemo ibibazo by’ingutu bishakirwa ibisubizo mu manama akomeye atandukanye, ikibazo ni uko umuti ushakirwa aho utari. Intandaro y’ibi bibazo, ibyinshi ni ukubura k’urukundo.
Oxfam yasohoye raporo umwaka ushize igaragaza ko 50% by’ubutunzi bw’isi bufitwe na 1% y’abatuye isi, ni ukuvuga ko abasigaye 99% bagabana icya kabiri cy’ubutunzi ; niyo mpamvu benshi bapfa bishwe n’inzara. Nta gisubizo cy’ibi bibazo isi itaramenya uburemere bw’urukundo ariko kandi tukamenya urukundo icyo aricyo.
Uburemere bw’urukundo
1- Urukundo ni itegeko-nshinga ryo mu ijuru. Ubundi ku banyamategeko, itegeko-nshinga niryo riruta ayandi mategeko yose kuko ariryo yuririraho. Ubu buremere ntibupimwe n’iminzani y’abantu ahubwo ni Umwami Yesu ubwe wabihamije n’akanwa ke imbere y’abafarisayo bifuzaga impaka.
2- Urukundo nirwo rugaragaza ko turi abizera ba Yesu koko, Si uko tuba tuzi kubwiriza cyane, si uko twaba tumaze iminsi myinshi mu itorero. “…Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”_ (Yoh.13:34-35).
3- Ku rutonde rw’imbuto z’Umwuka Wera. Urukundo nirwo ruza ku mwanya wa mbere.
4- Ikindi kigaragaza uburemere bw’urukundo ni uko mu bizerekana ko Yesu agiye kugaruka harimo ko urukundo ruzakonja (Mat.24:12).
5- Ibindi byose bizashira kereka urukundo (1 Korint.13:8)
6- Ntiwabona icyo wagura urukundo. Uwatanga ibyo atunze byose kugira ngo agure urukundo yagawa (Indirimbo 8:7).
Urukundo icyo ari cyo
Udafite urukundo ashobora kuvuga indimi z’abamarayika, kumenya ibihishwe byose, kugira ubwenge bwose mu by’Imana ndetse n’iby’isi, kugira kwizera kwimura imisozi, gutanga ibye byose, kwitanga nawe ubwe agatwikwa, nyamara ntacyo ibyo byamugira cyo. (1Korint.13:1-3)
1- Urukundo ni ukwihangana. Burya urukundo si ubuki, ruhura n’ibyo kwihanganira.
2- Urukundo ni ukugira neza. Ntiwakunda ntacyo utanga.
3- Urukundo ni ukutagira ishyari. Kunezeranwa n’abishimye niwo muco w’urukundo.
Nyamara ubu igisigaye gituma abantu benshi badashima Imana mu ruhame, ni uko urukundo rwabuze, bakikanga ko biba nko gushinyagurira abandi batagiriwe ibyiza nk’ibyabo.
4- Urukundo ntirushaka ibyarwo. Ufite urukundo ntareba inyungu ze gusa. Ntugahitemo kubana n’umuntu kubera gusa ko afite icyo akumarira, ahubwo n’uwo ubona ko wagirira umumaro uzabane nawe.
5- Urukundo ntirutekereza ikibi ku bantu. Urukundo ntirugira inzika.
6- Urukundo ni ukubabarira byose. Nubwo abantu benshi bafite ibyo bamaze kugira ibyo bavangura batabasha kubabarira, urukundo tubwirizwa ntacyo rutababarira…. (1Korint.13:4-7)
Wakunda ute?
Ntiwabasha gukunda Imana utarasobanukirwa urwo yagukunze. Ntiwabibasha utamenye uko yatanze Umwana wayo w’ikinege Yesu ngo atambwe ku bwacu. Ntiwanakunda na mugenzi wawe utamenye ibyo.
Ubashije kumenya imbabazi ugirirwa kuko nawe uri umuntu udakwiriye, wababarira mugenzi wawe nawe. Uru rukundo rero ntirwitura inabi wagiriwe, ikibi nticyiturwa ikibi, ahubwo icyiza gisimbura ikibi.
Twigane Imana nk’abana bakundwa ; ibyo idukorera abe aribyo tugirira abandi. Ibyo dukennye mu mitima tubiyibwire, tuyisabe itwihishurire n’urukundo rwayo.
Amen !