“Besaleli na Oholiyabu bakorane n’umuhanga wese Uwiteka yashyizemo ubuhanga n’ubwenge, bwo kurema ibikoreshwa imirimo y’ubwo buturo bwera byose, bareme ibyo Uwiteka yategetse byose.”
Kuva 36:1
Hari igihe dukunda kwibeshya ko impano dufite ziruta umurimo ku buryo hari igihe usanga abantu bifata uko babonye ariko turamutse tumenye ko impano tuzihabwa ku bw’icyo zizamara mu bwami bw’Imana twakicisha bugufi.
Kubera umurimo wo kurema Ihema ry’ibonaniro n’ibirigize byose n’imyambaro y’abazarikoreramo hamwe n’ibikoresho byaryo, Imana yahamagaye Besaleli wo mu muryango wa Yuda na Oholiyabu wo mu muryango wa Dani nk’abubakisha (contractors) n’umuhanga wese Uwiteka yahaye ubwenge n’ubuhanga kugira ngo “bareme ibikoreshwa imirimo y’ubwo buturo bwera byose, bareme ibyo Uwiteka yategetse byose”.
Paulo mu 1 Abakorinto 12:7 aravuga ngo “umuntu wese agahabwa ikimwerekanaho Umwuka kugira ngo bose bafashwe.” cyangwa kugira ngo asohoze umurimo afashe abadafite impano nk’iye. Akongera kandi mu Abefeso 4:16 ngo “Kuri uwo (Yesu) ni ho Umubiri wose uteranywa neza, ugafatanywa n’uko ingingo zose zigirirana, nuko ‘igice cyose kigakora umurimo wacyo cyagenewe’. Muri Kristo uwo ni ho umubiri ukura gukura kwawo, kugira ngo ukurizwe mu rukundo.” Imana yahaye buri wese ukwe kugira ngo akore inshingano runaka mu bwami bw’Imana. Buri wese akamenya icyo ashinzwe hanyuma akagikora neza nk’ugikorera Shebuja mukuru, ari we Mana.
Igihe cyo kubarana n’uwaduhaye italanto hazabaho kureba niba twarazikoresheje neza, icyampa ukazashimwa. Mose na Besaleli na Oholiyabu n’abandi bose bakoze muri iyi mirimo barashimwe kuko Imana yemeye uyu murimo ikawutaha, nidukora neza tuzashimwa rwose kuko Imana ari Imana yishima. Ariko kudakora neza ibyo twahamagariwe harimo urubanza.
0