Maze abungura ubwenge ngo basobanukirwe n’ibyanditswe, ati: ni ko byanditswe ko Kristo akwiriye kubabazwa no kuzuka ku munsi wa gatatu, kandi ko kwihana no kubabarirwa ibyaha bikwiriye kubwirwa amahanga yose mu izina rye, bahereye kuri Yerusalemu. Ni mwe bagabo b’ibyo.
Luka 24:45-48
Intumwa ndetse n’abanditsi bo mu gihe cya Yesu bari bazi ibyanditswe, Ibitabo by’Amategeko, Ibitabo by’Amateka, iby’ubwenge, Zaburi, Abahanuzi n’ibindi byari bihari ariko bifite uwo bihishe cyangwa byerekezaho. Abanditsi n’abigishamategeko bari babizi neza kugeza igihe uwo ibyanditswe bihamya yabonekeye ariko ntibamumenya.
Yesu yakundaga kwigisha akavuga mu byanditswe, akababwira ibyo basanzwe bazi mu bundi buryo bufatika ariko ntibabyumve. Yesu atsinda Satani mu butayu yamutsindishije ibyanditswe. Yesu rero amaze kuzuka ngo “abungura ubwenge ngo basobanukirwe ibyanditswe”, ngo ibyo batumvaga babyumve kandi ibyo bafataga nk’inyuguti bibahindukire ubuzima. Yakundaga kubwira Intumwa ze ati “gukiranuka kwanyu nikutaruta ukw’abafarisayo…” kuko aba bari bazi ibyanditswe ariko bahishwa uwo byanditsweho.
Umwe yaravuze ngo Kristo amaze gusohoza ibyo yasezeranye (gusuka Umwuka Wera) ibyanditswe ntibyongeye gufatwa cyangwa kumvikana uko byari bimeze. Babaye nk’abameze andi matwi, ubwenge bwabo bweyuka ho igihu, batangira kubyumva mu bundi buryo ko Kristo ataje kuba umwami mu buryo bw’isi ahubwo “ko Kristo akwiriye kubabazwa no kuzuka ku munsi wa gatatu, kandi ko kwihana no kubabarirwa ibyaha bikwiriye kubwirwa amahanga yose mu izina rye.”
Kandi Yesu yababwiye ko ari bo bagabo b’iyo nkuru yo gupfa no kuzukwa kwa Kristo. Mu Ibyakozwe n’Intumwa 1:8 habivuga neza ubwo Intumwa zari zitangiye kumubaza ikimenyetso cyo kugaruka kwe n’umunsi arababwira ati ibyo si ibyanyu “Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira, kandi muzaba abagabo bo kumpamya i Yerusalemu n’i Yudaya yose n’i Samariya, no kugeza ku mpera y’isi.”
Iyo tumaze kwizera natwe duhinduka ababakorera mu ngata, tugafatanya twese kwamamaza iyo nkuru ko Kristo yababajwe kubw’ibyaha byacu (2Cor 5:21), agapfa akazuka ngo ahamye gucungurwa kwacu, akajya mu ijuru akohereza Umwuka Wera ngo ashoborere muri twe ibyo kamere zacu zidashobora hanyuma kandi akaduha n’umukoro wo kubibwira abandi ngo baze twese tuyoboke uwo Mwami udatwaza igitugu. Umenye ko nawe uri umugabo w’ibi umaze kumva.
Umuririmbyi wa Zaburi 43:3 yasenze isengesho ryiza ngo “nuko ohereza umucyo wawe n’umurava wawe binyobore, binjyane ku musozi wawe wera, no mu mahema yawe”. Natwe dusenge nka we ngo Imana itwoherereze Umwuka Wera ngo arusheho kutwungura kumenya no kumva ibyanditswe no kugira ngo ashoborere muri twe ibyo twe tudashobora mu izina rya Yesu Kristo amen.
Ukwezi kw’Ugushyingo kuzababere ukudasanzwe mu izina rya Yesu Kristo amen.
0