Hateguwe umuhuro wo kumurikwa rya Rwanda Gospel Stars Live ku mugaragaro

Kuri iki cyumweru tariki 24/10/2021 nibwo Rwanda Gosepl Stars Live izamurikwa ku mugaragaro ndetse abahanzi batandukanye bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda bakaba bazabyitabira.

 

Ibi birori byo kumurika iri rushanwa bizabera muri Park Inn Hotel mu Kiyovu hakazitabira abantu bacye bafite ubutumire gusa. Umwihariko ni uko mu bahanzi batumiwe buri wese azaba yemerewe kuzana abantu batarenze 5 be ba hafi.

Theo Bosebabireba niwe muhanzi wongewemo vuba muri iri rushanwa aho yasimbuye Vestine na Dorcas bavuye muri iri rushanwa. Yagiyemo asanga Serge Iyamuremye, Israel Mbonyi, Aline Gahongayire, Tonzi, Gaby Kamanzi, Rata Jah Naychah, James na Daniella, Gisubizo Ministries, MD, Chorale Christus Regnat, Gisele Precious, True Promises Ministries, Aimee Frank Nitezeho na Aneth Murava.

Bizatangira mu mpera z’uku kwezi bikazajya bitambutswa kuri televiziyo y’u Rwanda. Aba bahanzi kandi bashyiriweho uburyo abafana babo bashobora kubashyigikira bakanze *544*300*nimero y’umuhanzi ashyigikiye hanyuma agashyiraho #, Nta giciro cyashyizweho, buri wese yitanga uko yifite mu rwego rwo gushyigikira umuhanzi akunda.

Uzatsinda azahembwa miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda, ukurikiyeho ahabwe miliyoni 2 uwa gatatu ahabwe miliyoni imwe.

0