Ibigushishikaza bibe gusohoza umugambi w’Imana

Batarahagera abigishwa be baramwinginga bati “Mwigisha, akira ufungure.” Arababwira ati”Mfite ibyokurya mutazi.” Abigishwa be barabazanya bati “Mbese hari uwamuzaniye ibyokurya?” Yesu arababwira ati “Ibyokurya byanjye ni ugukora ibyo uwantumye ashaka, no kurangiza umurimo we”.
Yohana 4:31-34

Salomo mu gitabo cy’Umubwiriza 8:15 yagarutse ku kurya no kunywa mu buryo avuga ngo “… kuko munsi y’ijuru nta kirutira umuntu kurya no kunywa no kunezerwa, kuko ibyo ari byo bizagumana na we mu miruho ye iminsi yose Imana yamuhaye kubaho munsi y’ijuru”. Ariko Yesu hari aho Satani yamutegesheje umugati aramubwira ngo “umuntu ntatungwa n’umutsima gusa.”

Abigishwa bari kumwe na Yesu ndetse yari n’umuntu nka bo, yagiraga inzara, inyota, yarananirwaga, yarababaraga akanarira nk’abantu. Abigishwa mu mpuhwe bafitiye nk’umwigisha (Rabbi) wabo bumva bobonye umusamariyakazi agiye baramubwira bati “akira ufungure” wenda baraza ubirangije hanyuma ukomeze no kwigisha. Bari bamufitiye igishyika kuko ahari batekereza urugendo bari bugende, ibiterane byo gukiza indwara bari bujyemo ariko we arabasubiza ati “mfite ibyo kurya mutazi”.

Abigishwa bagize ngo hari uwamufunguriye batarahagera ariko Yesu ntari wamufunguriye, n’uwo yasabye amazi ntiyayamuhaye kuko banenaga ndetse mwibuka ikiganiro bagiranye. Yesu we yarababwiye ati “Ibyokurya byanjye ni ugukora ibyo uwantumye ashaka, no kurangiza umurimo we”. Yesu ntiyigeze atezuka (he remained focused) ku ntego yamusazanye. Igihe cyose haje ikimubuza, yacyirukanaga hakiri kare. Ibuka uko yigeze gusubiza Petero ngo “mva inyuma Satani” n’ahandi henshi hagaragaza ko Yesu atigeze atenguha Imana.

Ese wowe mu buzima bwawe ushishikazwa n’iki… no gutunga menshi, kuba icyamamare, n’igitangaza… nyamara Imana yakuremye iri kwibaza ngo “Ariko nari narakugize uruzabibu rwiza cyane, umubyare utunganye rwose. None se wahindutse ute ukambera nk’igiti cy’ingwingiri cy’uruzabibu ntazi… (Yeremiya 2:21).”

Yesu ni urugero rwiza rw’umwana utarigeze atenguha Se. Birashoboka ko natwe twafata ibyo Imana ishaka tukabigira impamvu zituma Imana yishima. Tugashakira umunezero wacu mu gukora ibyo Imana ishaka. Umwuka Wera atuyobore mu izina rya Yesu kandi twahawe ububasha ko icyo tuzasaba twizeye cyose Imana izagikora.

Tube nka Dawidi uko yaririmbye ngo “Mana yanjye, niyemeje gukora ibigushimisha, maze amategeko yawe ajye ampora iruhande (Zaburi 40:8)”

2