Muri iki gihe usanga abantu akensi bashaka ko Imana ibanezeza ariko bakirengagiza kubanza kuyinezeza hanyuma ikabanezeza. Gusa ijambo ry’Imana rigira riti “mubanze mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka ibindi muzabyongererwa. “Matayo 6:33”
Pasiteri Rutayisire Antoine yifashishije imirongo yo muri Bibiliya agaragaza ko akensi abantu bibeshya ko umuntu wese wabatijwe ari umukristo kandi atariko biri habe namba. Agaragaza ko ikintu abantu bakwiye kumenya ndetse no gushishikarira ari ugusa na Yesu kuko ariyo ntego y’Imana kubana b’Imana bose.
Matayo10:25a “Birahagije ko umwigishwa amera nk’umwigisha, n’umugaragu akamera nka shebuja.” Abantu nibagera mu ijuru ikizabapima ni ugusa na Yesu.
“Nigeze kwandikira Imana ibaruwa, nkimara gukizwa ndavuga nti umva rero Mana icyambere ndagushimira yuko wambabariye ibyaha byanjye ukabinkuramo.
Icyakabiri ndashaka kugusaba ikintu kimwe:Nzaryame mu gitondo nsange fotokopi ya Yesu igenda mu muhanda. Icyagatatu nguhaye poromese, nzajya aho ushaka ko njya, nzakora ibyo ushaka ko nkora mu buryo ushaka ko mbikora. Ndasinya.”
Ahereye ku buhamya bwe yagaragaje ko Imana yamubwiye ko Imana idashaka fotokopi ya Yesu. Bibiliya igaragaza ko icyo Imana ishaka ari uko dushyira imbaraga mu gutumbira yesu tukagenda duhinduka tugasa na Yesu.
Umuririmbi yararirimbye ngo ”Nutumbira yesu uzaba nkawe. Bose bazamenya ko ubana nawe bareke ubugome bitabe yesu.”
Abafilipi 3:7 Nyamara ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo, ndetse n’ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo ku bw’ubutunzi butagira akagero, ari bwo kumenya Kristo Yesu.
Ku bw’uwo nahombye ibyanjye byose, ndetse mbitekereza ko ari amase kugira ngo ndonke Kristo, kandi mboneke ko ndi muri we ntafite gukiranuka kwanjye kuva mu mategeko, ahubwo mfite ukuzanwa no kwizera Kristo, ari ko gukiranuka kuva ku Mana guheshwa no kwizera 1kugira ngo mumenye, menye n’imbaraga zo kuzuka kwe no gufatanya imibabaro ye, no kujya nshushanywa no gupfa kwe ,ngo ahari ngere ku muzuko w’abapfuye.
Abantu basa na Yesu barangwa n’urukundo amahoro n’ibyishimo ndetse mu mibanire ye n’abandi akarangwa no kwihangana. Mu byo bakora byose barangwa no gukiranuka no kwirinda.
Niba wumva usanze udasa na Yesu aka ni akanya kawe ko kugira icyifuzo cyo gusa na Yesu. Niba uri mu nzira kandi usabe guhora urangwa n’imbuto z’umwuka wera.