Mukomere mushikame ntimubatinye, ntimubakukire imitima kuko Uwiteka Imana yawe ubwayo izakujya imbere, ntizagusiga ntizaguhana.
Gutegeka Kwa Kabiri 31:6
Uwiteka adusezeranya kubana natwe igihe cyose natwe tugumye mu byo yategetse. Idusezeranya kutuyobora mu nzira yose mu kuri no mu gukiranuka. Idusezeranya kudukomeza kugeza ku mperuka nituguma kugira umwete wo kumvira. Itubwira ko nubwo dufite abanzi benshi dukwiye gukomeza tujya imbere tudatinya kuko ubwayo izajyana natwe.
Hari umunsi yabwiye Mose iti “nzajyana nawe nkuruhure”. Ntabwo byahindutse, n’uyu munsi iracyaduha iryo sezerano nk’uko uwandikiye Abaheburayo 13:5-6 avuga ati “sinzagusiga na hato, kandi ntabwo nzaguhana na hato. Ni cyo gituma tuvuga dushize ubwoba tuti ‘Uwiteka ni umutabazi wanjye, sinzatinya. Umuntu yabasha kuntwara iki…'”
None umuririmbyi wa 196 nawe akaririmba ati: “ubwo andi imbere abitunganya natinya iki… natinya iki…” Twe gutinya kuko Uwiteka azatujya imbere akaturuhura kandi agatunganya ibidatunganye byose kugeza ubwo azatugeza aho yaduteguriye.
0