Impamvu dukwiye kuba maso kugeza ku mperuka

Matayo 25:1-13” icyo gihe ubwami bwo mu ijuru buzagereranywa n’abakobwa cumi bajyanye amatabaza yabo, bajya gusanganira umukwe………Nuko mube maso kuko mutazi umunsi cyangwa igihe”.

 

Imana ishaka ko tuba maso mu bihe byose, mu bigaragara n’ibitagaragara. Kuba maso mvuga ni ugukanguka mu mwuka kuko hari igihe abantu bicara ngo barakijijwe ntibabere maso ubwo butunzi bukomeye bakiriye.

Aba bakobwa hari ibintu byiza kandi by’ingenzi bari bahuriyeho:

Intumbero imwe: aba bakobwa bari bafite intumbero yo gusanganira umukwe. Ikibazo si ibyo wigisha ndetse unaririmba ikibazo ni ukuntu ubaye muri byo. Twarakijijwe ni indirimbo ku bantu benshi, nyamara sinzi ko koko twera imbuto zijyanye n’izina ryiza dufite.

Amatabaza: itabaza ni gikoresho kiza ariko kigira umumaro mwiza iyo afite amavuta. Amavuta ni kimwe mu bintu by’ingenzi . guhamagarwa twahamagawe umuhamagaro mwiza ariko se tuwuhagazemo dute? Bibiliya iravuga ngo” ikibitsanyo twahawe tukirindishe umwuka wera utubamo”. Hari ibikwiye kwitabwaho kuruta ibindi ibyo ni ibintu byose bizana ubugingo.

Aba bakobwa barimo ibice bibiri, bamwe b’abapfu,abandi b’abanyabwenge. Muri uru rugendo turimo rwo kujya mu ijuru turimo ibice bibiri. Bamwe batunze Imana muri bo, batunze ndetse batunzwe n’impano z’Imana muri bo,kandi bagerageza kubera maso ibyo babikijwe. Mu yandi magambo batunze amavuta muri bo. Abandi nabo si igitangaza nabo bari mu itorero kandi banagerageza gukora imirimo itandukanye ariko ugasanga ibyo barimo cyangwa bakora bageze ahiherereye bigaragaza ko batakebwe.

Umubwiriza yavuze ibintu byiza kandi byo kwitondera ‘’ habaho abakiranutsi bababwaho n’ibikwiriye imirimo y’abakiranirwa kandi habaho abanyabibi bababwaho n’ibikwiriye imirimo y’abakiranutsi . niko kuvuga nti’ibyo nabyo ni ubusa” (umubwiriza8:14).

Bakristo bavandimwe, dukwiriye kwita cyane kukurangiza urugendo rwacu, dore ko abantu benshi ubona baribagiwe ko isi izashira kandi buri wese akabarana n’Imana kubw’ibyo yaragijwe. Bamwe bari bafite amavuta abandi ntayo. Hatarumvikana urusaku bose bari basinziriye ariko hari abafite n’abadafite.

Ikintu gikomeye cyagaragaje buri wese ‘uko habaye ho urusaku rwinshi ati ni musohoke mumusanganire umukwe! Hari gihe abantu bakingirizwa n’idini ariko igihe kirageze ngo byose bishyirwe ku mugaragaro, urusaku rwinshi rwatumye hamenyekana abafite imperezo zirimo amavuta n’imperezo zitangira amavuta.

Imana idusure cyane. Usanga abantu bingingirwa gukizwa, bati shwi agakiza kaba mu mutima, bati aho ntakijijwe ni hehe? Ariko ibihe n’iminsi bigiye kugaragaza ukijijwe n’udakijijwe. Dukwiriye kuba maso igihe cyose mu bigaragarira abantu ndetse n’ibitagaragara. Dore igihe cyo kugerageza ab’isi bose kirageze hahirwa uba maso akageza imperuka. Luka 21: 34-35” ariko mwirinde imitima yanyu ye kuremerwa n’ivutu no gusinda amaganya y’iyi si , uwo munsi ukazabatungura.

Kuko uzatungura benshi bari mu isi yose, umeze nk’umutego. Nuko mujye mube maso ,musenge iminsi yose kugira ngo mubone kurokoka ibyo byose byenda kubaho, no guhagarara imbere y’umwana w’umuntu”. Ibyenda kubaho ni iminsi mibi iziye abahamagawe kandi ije kugerageza urukundo buri wese akunda Imana.

Imana idushoboze kuba maso. Wowe wari waranyazwe ubuntu bw’Imana bumaze kugushiramo, garuka kuko Kristo yiteguye kukugirira ibambe, Warekeshejwe kuba maso n’iby’isi garukiraho kuko ubwami bw’Imana buratwegereye kurusha igihe twizereye. Kandi nawe wumva uhagaze wirinde utagwa. Imana iduhane umugisha n’abakunzi b’umusaraba wa Kristo bose.

Amen

0