Inama zikomeye zifasha Abakristo gusohoka mu gahinda gakabije.

Iyo ibintu bigenze uko tutatekerezaga cyangwa bigenze nabi,abantu bamwe birabahungabanya. bityo bakinjira mu gahinda kadashira aho guhita bashaka inzira yihuse yo gusohoka muri ibyo bibazo no kongera kubaho mu buzima bwiza,ugasanga bararira ndetse bamwe bakibaza impamvu batapfuye.

Biteye agahinda kubona abakristu bababaye, bataye icyizere bitewe no kubura ababo,ubukene bukabije,imiryango itabanye neza, indwara zidakira, kurenganwa n’ibindi, ugasanga babuze inzira bacamo yo gusohoka muri ibyo bihe bikomeye.

Ku bakristo batewe n’agahinda bakeneye abantu babafasha gusohoka muri ibyo bihe bikomeye ndetse bakarushaho gukura mu kwizera.Ni byiza rero ku bakristu bababaye guhura n’abantu bakurikira babasha kubafasha gusohoka muri ako gahinda ndetse bakarushaho gukura mu mwuka.

1. Abashumba b’amatorero:abakozi b’Imana ni bamwe mu bantu bafasha abantu kongera kubaho neza ndetse bakabereka ko gushingira icyizere cyawe kuri Kristo aribyo byonyine bitanga amahoro.
2. Abigisha:kuganira n’abigisha bawe ibyanditswe ni ingenzi kuko bituma usobanukirwa neza nyir’imibabaro ndetse n’inzira Yesu yanyuzemo ikamugeza ku nsinzi.
3. Ababyeyi,n’abubatse ingo : kuganira n’ ababyeyi bakuze mu gakiza ni byiza cyane kuko bakwereka inzira yo gusohoka mugahinda no gukomera kuko agahinda
no kwigunga ntakindi bibyara uretse kuba indiri yo gukora ibyaha, kugwingira mu by’umwuka,kwangiza ukwizera, guta icyizere n’urukundo rukazima.

Ku bakristo rero ntibashobora gukura mu by’umwuka niba batabashije gufata iya mbere ku buzima bwa bo. bisaba gukora imyitozo myinshi ugatoza umuntu wawe w’imbere gukura mu kwizera,kunyura mubikomeye ukabyihanganira kandi ukemerera Imana akaba ariyo ikuyobora kandi ubuntu bwayo bugakorera muri wowe.

Muri Yesaya 53:4-5 ,hatwereka neza ko Yesu yishyizeho intimba zacu,akikorera imibabaro yacu,birakwiye ko abakristo bamwikoreza agahinda n’imibabaro yacu, bakamuhanga amaso kuko ari we waturonkeye ubugingo buhoraho.

Pawulo nawe yegeze abivuga yandinkira Abakorinto ngo nicyo gituma tudacogora kandi nubwo umuntu wacu w’inyuma asaza uw’imbere ajyenda ahinduka mushya uko bwije nko bucyeye ndetse akugako kubabazwa ku umuntu wese wizera ari iby’igihe gito (2abakorinto:16).

Rick Wallen, Umwanditsi w’igitabo “Ubuzima bufite intego” hari aho avuga ngo “ Guhora uhanze amaso kuri wowe ubwawe ni nko gufata inzira itagira aho ikujyana ariko gutumbira Imana bikura umuntu mu mfunganwa bikamushyira ahagutse kandi Bizana umudendezo” .

0