Kuki umukristo ashobora kwibasirwa n’imyuka mibi (abadayimoni)?

myuka mibi hari n’abayita abadayimoni, ni imyuka idakomoka mu Mana yibasira umuntu ikaba yamuteza ibintu bidasanzwe byo kwangiza ubuzima nko gusara, kugira inenge runaka mu buzima n’ibindi. Ibi bintu usanga abantu babitinya bakavuga ko bishobora kuva muri karande z’imiryango cyangwa umuntu bakabimuroga.

 

Buri gihe iyo abakristo basenga usanga bakunze kwirukana bene iyi myuka mibi ijarajara ku isi igamije kurimbura abantu. Iyi myuka uwo yafashe hari n’igihe imuvugiramo, ikaba yamubuza kubaho nk’abandi bantu bisanzwe, agahangayika. Si ibyo muri filime ziteye ubwoba gusa, no mu buzima busanzwe hari abantu roho mbi zibasira zikabajujubya bigasaba amasengesho akomeye. Ariko se umukristo nawe byamufata?

Reka dufate urugero rwa bibiliya: Abefeso 6:12 handitswe ngo “Kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru.” Ibi rero bigaragaza ko na bibiliya yemera ko roho mbi zishaka koreka roho z’abantu zibaho kandi zifite imbaraga zo kurwanya abantu.

Mu kugira ngo dusobanukirwe niba umukristo yafatwa n’imyuka mibi, turabanza dusobanure umukristo uvugwa uwo ari we. Si wa muntu ujya ku rusengero buri cyumweru, ubaruye nk’umukristo gusa. Umukristo tuvuga ni wa wundi wemeye ko ari umunyabyaha muri kamere ye, agakizwa kandi agahora aharanira kwirinda ibyaha. Uyu muntu ubuzima bwe bwose yabushyize mu biganza bya kristo kandi n’imbuto ze nta wazitiranya.

Kubera ko umukristo nk’uwo rero abamo umwuka w’Imana, ntibishoboka ko abadayimoni bamujyamo no bamuturemo nka kumwe tujya tubibona hari abantu bafashwe n’abadayimoni bakabigarurira. Nushakisha umwuka wera, ukawuha icyicaro mu mutima wawe, nta kabuza abadayimoni ntibazakubonamo ubuturo bwiza.

Ibi ariko ntibikuraho intambara zisanzwe za kamere umukristo arwana umunsi ku wundi. Ikindi utagomba kwirengagiza, ni uko abadayimoni bagira imbaraga ariko nta munsi n’umwe zigeze zisumba iz’Imana na Mwuka Wera, bityo gutinya abadayimoni uri umukristo ni ukwizera gucye kuko Imana ni inyembaraga kandi nitura muri wowe abadayimoni bazaguhunga.

0