Aburamu abwira Loti ati “He kubaho intonganya kuri jye nawe, no ku bashumba bacu, kuko turi abavandimwe. _Mbese igihugu cyose ntikiri imbere yawe …_ Ndakwinginze tandukana nanjye. Nuhitamo kujya ibumoso nanjye nzajya iburyo, cyangwa nuhitamo kujya iburyo nanjye nzajya ibumoso.”
Itangiriro 13:8-9
Aburamu amaze kumenya ko Imana yamuhamagaye kandi yamusezeranije umugisha yamenye uko akemura ibibazo byose bije mu nzira anyuramo.
Ubwo abashumba ba Loti n’abe batonganaga, Aburamu yamenye ko ari we byototera ngo bizamubuze umugisha we. Yizera Imana kuko amenye ko Imana yamuhera umugisha aho ari ho hose, abwira Loti ati “Nuhitamo kujya ibumoso nanjye nzajya iburyo, cyangwa nuhitamo kujya iburyo nanjye nzajya ibumoso.”
Abantu batizera bazi ko ubwo mu isoko haje undi muntu ubwo aratwara umugisha wabo, ubwo mu kazi hajemo undi muntu buriya araba umutoni kuri boss kundusha, ubwo aje mu ivugabutumwa buriya we azatumirwa kundusha, ubwo aje muri chorale buriya we azagira igikundiro kundusha… ibyo byose biva mu mwuka w’ishyari no kudasobanukirwa umugambi w’Imana kandi umuntu umeze atyo ari kure y’umugisha witwa amahoro Imana itanga.
Twizere Imana kuko ibasha kutubeshaho mu bihe byose, tumwizere nka Aburahamu kuko atabaye nk’uwikunda ahubwo nk’uko Ijambo ry’Imana rivuga: “umuntu wese muri mwe areke kwizirikana ubwe gusa, ahubwo azirikane n’abandi. (Abafilipi 2:4)”. Uko niko Yesu yabikoze, ntiyabonye ko kuguma mu ijuru ari ibyo kugundirwa, aza mu isi yisanisha natwe ahara icyubahiro cye (Abafilipi 2:5-10).
Imana idufashe gushyira bagenzi bacu imbere, bizatuma tugira amahoro Imana itanga kandi ntitubeho nk’abari mu irushanwa!
0