MENYA NIBI
INKURU NYAMUKURU

Amateka n’ubuzima byaranze KURO mukuru cyangwa KUROWA II

Ubuzima bwa Kuro kuva akiri muto

Abanyamateka tibavuga rumwe ku mateka n’imibereho ya Kuro mukuru (Cyrus the Great) ariko icyo bahurizaho ni uko Kuro yavutse ahagana mu mwaka wa 580 mbere ya Yesu, avukira mu bwami bugari bw’abaperesi ni muri Irani y’ubu. Ni umuhungu w’Umwami Kambise I (Cambysus I) wa Anshan mu karere ka Elam mu bwami bwa Peresi. Nyina umubyara yitwaga Mandane akaba umukobwa umwe rukumbi w’umwami Astage wategekaga Ubumedi.

Umwami Astage yarose amazi adendeje aho umukobwa we Mandane yari ahagaze, ayo mazi yuzura igihugu cyose, izo nzozi azirota  inshuro ebyiri zose, abaza abanyabwenge iby’izo nzozi bamubwira ko umwana uzabyarwa n’uwo mukobwa we ari we uzigarurira ibihugu byinshi; maze agambirira kutazashyingira umukobwa we muri icyo gihugu cye kuko yari atinye ko umwuzukuru azamukura kubutegetsi.

Ibyo byatumye amushyingira mu bundi bwami. Uwo mukobwa we yaje gushaka igikomangoma Kambise (Cambyses) cyo mu gihugu cy’ubuperesi, nyuma iwabo bamenye ko atwite bamutumaho ngo azaze kubyarira iwabo. Umwami Astage w’ubumedi, asaba ko bamuzanira umwuzukuru kugira ngo abe ari we umusuhuza ubwa mbere ariko ntibamenya umugambi yari afite. Akimufata, amuhereza umwe mu batware be witwaga Harupagusi (Harpagus) ngo amwice, atuma ku mukobwa we ngo yabyaye umwana upfuye kandi ko bahise bamushyingura. Nuko umukobwa asanga umugabo we n’agahinda kenshi aramubwira ati data niwe umpekuye.

Wa mutware Harupagusi ntiyishe uwo mwana:”ahubwo, yabonye ko wa mwana arimwiza cyane, atinya kumwica nawe amuha umushumba wabo ngo azamwicire mu ishyamba aho aragira umukumbi.” Umushumba ageze iwe, asanga umugore we amaze kubyara umwana arapfa maze bigira inama yo kumushyingura bagasigarana uwo bamuhaye ngo ajye kwica baramurera. Kuro abaho atyo, arererwa mu bashumba.

Nyuma y’imyaka cumi n’ibiri arimo gukina n’abandi bana ibya gisirikare, abo bana batora ababakuriye bamugira umugaba wabo, igihe kimwe barimo gukina, umwana umwe yica amategeko/amabwiriza bagenderagaho, Kuro akubita wa mwana amugirira nabi cyane maze ikirego kigera i bwami, bahamagaza umwana na se (wa mushumba) umwami atanga itegeko ko uwo mwana yicwa se asaba imbabazi birananirana, nuko umwana abaza umwami ati “Nyagasani, ngiye guhorwa guhana umuntu wishe itegeko, kandi mu bantoye n’uyu mwana arimo, akaba ari no mu bashyizeho ayo mategeko none icyo mumpora ni iki?”

Umwami atangazwa n’ubwenge bw’uwo mwana, yongera guhamagaza se (mwibuke ko atari we se nyakuri) kugira ngo bamenye iby’uwo mwana neza; nawe ahageze amutekerereza amavo n’amavuko ya Kuro, aramwerurira amubwira ko ari umwuzukuru we yahawe ngo ajye kumwica aho kumwica akamurera.

Umwami Astage niko guhamagaza wa mukobwa we amuha umwana we, iwabo baranezerwa ageze iwabo ariga, yiga ibijyanye n’igisirikare, arakomera, aza no kuba ukomeye yigarurira ibihugu byinshi, muri byo harimo n’Ubumedi aho sekuru yategekaga maze ahomeka ku bindi nk’uko Imana yari yabivuze ikabyereka sekuru mu nzozi. Arema ubwami bugali bw’Abamedi n’abaperesi tuzi muri Bibiliya.

Icyo Bibiliya n’ubuhanuzi bivuga kuri Kuro Bibliya

Kuro ni umwami ugaragara incuro zirenze 30 muri Bibiliya ubundi yitwaga Kuro ukomeye (Cyangwa Kuro wa II cyangwa nanone Kuro wa kera) yategetse ku ngoma y’abaperesi ahagana muri 539-530 mbere y’ivuka rya Yesu. Uyu rero yari umwami w’umupagani ariko wari ufite icyo avuze kinini ku b’Isirayeli kuko ku ngoma ye aribwo abisirayeli batahutse bavuye mu bunyage bari bamazemo imyaka 70.

Bumwe mu buhanuzi butangaje muri Bibiliya, n’aho Yesaya yahanuye kuza kwa Kuro N’uko azabohora abayuda. Imyaka ijana na mirongo itanu mbere y’uko Kuro abaho, umuhanuzi yavuze izina rye kandi atanga amakuru arambuye y’ukuntu Kuro azafata neza Abayuda “ Ibi nibyo Uwiteka abwira Kuro uwo yimikishije amavuta ati”Niwe mfashe ukuboko kw’iburyo nkamuneshereza amahanga ari imbere ye…., nguhamagaye mu izina ryawe kandi nguhimbye izina nubwo utigeze kumenya (Yesaya 45:1,4; 41:2-25; 42:6). Imusezeranya gukomera hejuru y’andi mahanga, Imana ivuga itya kuri Kuro “ Ni umushumba wanjye azasohoza ibyo nshaka byose” (Yesaya 44:28). Iteka rya Kuro ryo kubohora abayuda, mu gusohoza ibyahanuwe ryanditswe mu gitabo cya Kabiri cy’ibyo ku ngoma Ngoma 36:22-23: “Hanyuma mu mwaka wa mbere wo ku ngoma ya Kuro umwami w’ubuperesi, Uwiteka atera umwete umutima wa Kuro umwami w’u Buperesi ngo ijambo Uwiteka yavugiye mu kanwa k’umuhanuzi Yeremiya risohore ategeka ko bamamaza itegeko mu gihugu cye cyose araryandika ati: “ Kuro umwami w’ubuperesi aravuze ati Uwiteka Imana nyir’ijuru yangabiye ubwami bwose bwo mu isi. Kandi yanyihanganirije kuyubakira inzu I Yerusalemu h’ibuyuda. None umuntu wese wo mu bantu bayo uri muri mwe, Uwiteka Imana ye ibane nawe kandi azamuke”.

Ibindi bitabo byo mu isezerano rya kera bivugwamo Kuro ni nk’icya Ezira n’icya Daniyeli. Umwami Kuro yafashije bikomeye abayuda gusana ingoro y’I Yerusalemu kugihe cya Ezira na Zerubabeli. Kuro asana inzuy’Uwiteka agarura ibintu byakoreshwaga mu nzu y’Uwiteka ibyo Nebukadinezari yari yaranyaze i Yerusalemu ariha n’ibyakoreshejwe mu gusana byose abikuye mu butunzi bw’ibwami ( Ezira 1: 4-11; 6: 4-5).

Iyo neza ya Kuro yatumye hongera kubaho imihango yakorwaga mu nzu y’Uwiteka hari hashize imyaka 70 idakorwa kuko bari barajyanjweho iminyago. Bamwe ndetse bavuga ko iri teka rya Kuro ryo gusana i Yerusalemu ariryo ryabaye itangiriro ry’ubuyuda (Judaïsme). Mu bayuda banyazwe bo kwa Yuda nyuma bagakorera umwami Kuro harimo n’umuhanuzi Daniyeli. Urebye batubwira ko Daniyeli yakoreye Kuro kugeza ku mwaka wa gatatu w’ingoma ye ahagana muri 536 mbere y’ivuka rya Yesu (Daniyeli 10:1).

Niba rero bimeze bityo, bivuga ko bishoboka cyane ko Daniyeli yagize uruhare rukomeye mu gutuma umwami aca rino teka ryo kugarura abayuda. Umunyamateka witwa Yosefu (Josephus) avuga ko Kuro yamenyeshejwe ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bwamwanditsweho ( Antiquites des Juifs, XI.1.2). umuntu wahishuriye Kuro ibyari byanditse k’urusika ni Daniyeli, umukozi wari hejuru y’abandi i Buperesi (Daniyeli 6:28). Usibye uburyo yabanye n’abayuda, Kuro azwiho kandi umutima wo kubaha uburenganzira bwa muntu, ubuhanga mu bya gisirikare, no kwongera ku gahuza imico y’abanyaburayi n’iy’abanyaziya. Yari umwami w’ingirakamaro cyane kandi Imana yakoresheje kugirango isohoze ubuhanuzi bwo mu isezerano rya kera. Kuba Imana yarakoresheje Kuro nk’umushumba ku bantu bayo bigaragaza ko ijambo riri mu gitabo cy’Imigani 21:1 ari ukuri: “ Umutima w’umwami uri mu kuboko k’Uwite

Mwene Data, niba Imana hari icyo yakuvuzeho nta kabuza kizasohora bitinde cyangwa bitebuke!

Byakusanijwe hifashishijwe:

Bibiliya Yera

https://www.thefamouspeople.com/profiles/cyrus-the-great-11377.php

https://www.britannica.com/biography/Cyrus-the-Great

Izindi nkuru nk'iyi

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
error: Content is protected !!
Close
Close