Mbese Uwiteka agira uruhare rungana ik mu kuyobora ubuzima bwawe?

Iramubwira iti _”Ndi Imana, Imana ya so. Ntutinye kumanuka ngo ujye muri Egiputa, kuko ari ho nzakugirira ishyanga rikomeye. Ubwanjye nzajyana nawe muri Egiputa, kandi ubwanjye ni jye uzagukurayo, kandi Yosefu ni we uzahumbya amaso yawe.”
Itangiriro 46:3-4

Birashoboka ko Imana yasanze Yakobo imubwira kwemera kujya muri Egiputa kuko yabonaga yabyanze. Yakobo ashobora kuba yaramenye ibyabaye kuri Sekuru Aburahamu ubwo inzara yateraga agasuhukira muri Egiputa (Itangiriro 12:10-20). Akamenya uburyo inzara yateye ariko Isaka akabwirwa ati “…ntumanuke ngo ujye muri Egiputa, uzature mu gihugu nzakubwira … (Itangiriro 26:2-5)”.

Yakobo rero agezweho, inzara imaze gutera yaravuze ati “ese aho njyewe bizangendekera bite… aho sinzateguha Imana, nkajya muri Egiputa kandi narabwiwe kuguma aho ba Data babwiwe kuba”.

Ibi byatumye Imana imusanga, imubwira ko akwiye kugenda. Iramubwira iti “Ntutinye kumanuka ngo ujye muri Egiputa, kuko ari ho nzakugirira ishyanga rikomeye”igerekaho ijambo rikomeye ngo “Ubwanjye nzajyana nawe muri Egiputa (haleluya)… ubwanjye nzajyana nawe*, kandi ubwanjye ni jye uzagukurayo, kandi Yosefu ni we uzahumbya amaso yawe”.

Uyu Yosefu ni wa mwana we yakundaga kandi yari amaze igihe kinini aziko atakiriho, bisa n’aho Imana yamubwiye ibya Yosefu kugira ngo imwemeze neza kugenda.

Ikintu cyose kigira igihe cyacyo, niko Umubwiriza yavuze. Kujya mu Egiputa kwa Aburahamu na Isaka byari ikimenyetso cyo kutizera ko Imana ifite imbaraga zo kubatungira aho yababwiye gutura. Ariko kwanga kujya muri Egiputa kwa Yakobo kwari kuba kutumvira Imana. Buri wese afite igihe cye n’icyo yagenewe gukora kubw’umugambi w’Imana.

Iyo Imana ikubwiye gukora icyo ugomba gukora ntugikore bigaragaza kutizera kwawe. Ariko kumvira nubwo waba ubona bitumvikaba bihamya kwizera kwawe. Imana ikuyobore muri byose kandi buri munsi uhore wifuza kuyoborwa na yo. Dawidi yaravuze ngo “Uwiteka ku bwo gukiranuka kwawe, ujye unyobora kuko banyubikiye, umpanurire inzira yawe aho nyura. (Zaburi 5:9)”

0