Nitugerayo -indirimbo nshya ya korali Gahogo

Korali Gahogo yo mu Karere ka Muhanga yasohoye indirimbo yise “Nitugerayo” yibutsa abantu ibyishimo bazagira bageze mu ijuru.

“Nitugerayo” ni indirimbo yuzuyemo amagambo agaragaza ko Imibabaro abantu bahura nayo itaruta iyo bihanganiye bityo be gucogora kuko bazagera mu ijuru, igamije kongera imbaraga mu bantu bataye ibyiringiro.

Abaririmbyi ba Korali Gahogo muri iyi ndirimbo batambutsa Ubutumwa budusaba ko n’ubwo hari ibyo duhura nabyo turi muri iyi si ariko hari abatubanjirije bagiye batubera icyitegererezo, bityo rero natwe ntidukwiye gucogora,bahamagarira buri wese guhungira muri Kirisitu kuko ari we soko y’ukuri.

Korali Gahogo yo mu karere ka Muhanga muri ADEPR yamenyekanye cyane ku ndirimbo zinyuranye zirimo wanciyiki,Ndaje n’inzindi.

0