Twakwerewe Yesu ngo azatwishyire tudafite inenge

… kandi ahawe kwambara umwenda w’igitare mwiza, urabagirana utanduye(uwo mwenda w’igitare mwiza ni wo mirimo yo gukiranuka y’abera).
Ibyahishuwe 19:8

Yesu yaducunguje amaraso ye, adukura mu byaha twarimo tudafite icyo twakora ngo tuhikure. Nk’uko Abisirayeli bari bameze muri Egiputa, aho Bibiliya igaragaza ko bari bameze nk’abari mu itanura Imana ikabavanishayo ukuboko kurambutse (Gut. 26:8) imaze kubakirisha amaraso y’umwana w’intama/ihene asizwe ku nkomanizo zombi no ku ruhamo rw’umuryango (Kuva 12:7).

Uko ni ko natwe Yesu yadukijije ububata bw’ibyaha, aduhindura abaraganwa nawe mu bwami bw’Imana ndetse aduhindura n’umugeni we kugeza ubwo yavuze ngo “… ndababwira rwose yuko ntazanywa ku mbuto z’imizabibu, mpereye none nkageza umunsi nzasangirira namwe vino nshya mu bwami bwa Data. (Matayo 26:29)”

Umugeni wa Kristo azamwishyira atanduye ahubwo azaba yambaye umwenda wera (clean), urabagirana (bright) kandi ngo uwo mwenda ni imirimo yo gukiranuka. Iyo mirimo twayiteguriwe n’Imana mbere y’uko imfatiro z’isi zishingwa _(Abefeso 2:10)_.

Paulo abwira Abakorinto (2 Cor. 11:2) ngo_”kuko mbafuhira ifuhe ryo mu buryo bw’Imana, kuko nabakwereye umugabo umwe ari we Kristo, ngo mubashyingire mumeze nk’umwari utunganye.”

Ni ukuri Yesu yadukoye amaraso ye kandi ashaka kuzasanga twiteguye, tuboneye, tutanduye na gato. Nuko rero tugire umwete nk’uko Paulo yabwiye Timoteyo (2 Tim 2:15) ngo “ujye ugira umwete wo kwishyira Imana nk’ushimwa, umukozi udakwiriye kugira ipfunwe, ukwiriranya neza ijambo ry’ukuri.”

0