Ubwo ufite inyota ngwino unywe amazi ku buntu

Umwuka n’umugeni barahamagara bati “ngwino!” Kandi uwumva nahamagare ati “ngwino!” Kandi ufite inyota naze, ushaka ajyane amazi y’ubugingo ku buntu.
Ibyahishuwe 22:17

Ntabwo ari umuntu wishoboye cyangwa ugerageza ahubwo Yesu ahamagara umuntu wese ufite inyota. Uko ameze kose Yesu aramwakira kandi amuhera ubuntu.

Yesaya ku 55:1 yahanuye ibi ati “Yemwe abafite inyota, nimuze ku mazi kandi n’udafite ifeza na we naze. Nimuze mugure murye, nimuze mugure vino n’amata mudatanze ifeza cyangwa ibindi biguzi.” Agakiza nicyo kintu cy’agaciro kibonerwa ubuntu, nta kiguzi utanze ku buryo Imana ibaza kuri 55:2 ati “ni iki gituma mutanga ifeza mukagura ibitari ibyokurya nyakuri… ni iki gituma mukorera ibidahaza… mugire umwete wo kunyumvira mubone kurya ibyiza, ubugingo bwanyu bukishimira umubyibuho.”

Umwuka n’umugeni barahamagara bati “ngwino” buri wese aze, uko ameze kose, uko yiyumva kose. Ushobora kuba wumva utabashije kubaho ubuzima bwa gikristo, nyamara Yesu ntahamagara ushoboye, ushobora kuba wumva ahari bisuzuguritse ariko ngombwa ni ukuba ufite inyota, ushobora no kuba wumva ari ubusazi, ariko niba ufite inyota, uwo niwe Yesu ashaka ko amusanga.

Kuza ni ubushake ariko kuko nta rwitwazo rwemewe, kutaza bizana urubanza. Wumvire iryo jwi rihamagara kuko ridahoraho.

0