Mu gitabo cy’Ibyahishuwe, iyo usomye ubutumwa Yohana yahawe kugeza ku matorero, ubonamo abiri muri yo azaba atandukanye mu bihe bya nyuma. Filadelifiya na Lawodokiya. Usomye neza usanga yose ari abageni ba Kristo biteguye ubukwe bwe buzaba ubwo azaba agarutse kujyana itorero. Usanga umugeni umwe nubwo yarambagijwe ariko aranengwa imyitwarire, undi agashimwa akaniringizwa ibyo azabona nakomeza kwitwara neza mu bihe bye.
Reka tuvuge ko kugaruka k’Umwami wacu Yesu Kristo kuri bugufi, ni ukuvuga ko tugeze mu bihe biheruka ibindi kandi natwe twakwishyira muri rimwe muri ariya matorero afatwa nk’abageni bategereje umukwe (Kristo).
Noneho ikibazo kiri kutubaza ngo mbese duhisemo kuzataha ubukwe nk’umugeni w’icyubahiro cyangwa nk’indeberezi mu birori? Ese duhisemo gutaha ubukwe nka ba bakobwa b’abanyabwenge cyangwa ba bandi b’abapfapfa?
“Icyo gihe ubwami bwo mu ijuru buzagereranywa n’abakobwa cumi bajyanye amatabaza yabo, bajya gusanganira umukwe. Ariko muri abo cumi, abatanu bari abapfu, abandi batanu bari abanyabwenge. Abapfu bajyanye amatabaza yabo ntibajyana n’amavuta, ariko abanyabwenge bo bajyana amavuta mu mperezo zabo hamwe n’amatabaza yabo. Umukwe atinze bose barahunikira, barasinzira.’’ Matayo 25:1,..
Ab’abanyabwenge babaye maso amanywa n’ijoro bahorana amavuta mu matabaza yabo kuko bari biteguye ubukwe. Mu yandi magambo bahoraga bari hafi y’Imana, biteguye ko umukwe aza kugira ngo ahari atazasanga bahugiye mu by’isi, yaza akabasiga.
Umugeni wa Yesu nyawe azaba wa wundi wamutegereje akageza umunsi azazira. Umugeni wabwiwe neza mu gitabo cy’ibyahishuwe yabwiwe ko yitondeye ijambo ry’Imana, akihangana ntiyihakane Yesu, akarinda kwizera kwe. Aya magambo yabwiwe itorero rya Filadelifiya ariwe twise umugeni witeguye neza ubukwe.
Undi mugeni utari mwiza ni itorero ry’i Lawodokiya, Bibiliya yatubwiye ngo Imana izamuruka kuko adakonje ntanabire, kuba akazuyazi azabizira. Ni ukuvuga uyu mugeni yemera abo abonye bose, ntiyabaye umwizerwa ngo ategereze umukwe wamusabye, akanamukwa amaraso ye.
Mu bisanzwe, umugeni wabonye umurambagiza bikamenyekana ko ari we mugabo we w’igihe kizaza,asabwa kwitwararika no kuzinukwa abandi bagabo.
Nta muhungu wagusaba ngo yishimire ko ukomeza gukururana n’abandi bahungu kandi uri umugeni we (Fiyanse), ahubwo aba yifuza ko witonda ugategereza umunsi azaza kugutwara, akakuvana iwanyu mukabana ubuzima bwanyu bwose.
Iyo ugaragaje imyitwarire itari myiza, bishobora kugira ingaruka ku bukwe bwawe, wenda ntibube cyangwa bukagira izindi nkomyi bitewe nawe.
Natwe itorero ni ko tumeze turi umugeni wa Kristo. Kuba twaramwemeye dukwiye kuzinukwa ibindi byose kugira ngo umunsi azaza azasange twiteguye. Ntiyifuza na gato ko tumere nka rya torero ry’akazuyazi, ahubwo arashaka ko duhitamo kimwe.
Haracyariho amahirwe niba wari utangiye guca ku ruhande dore inama ijambo ry’Imana ryatugiriye ‘’ungureho izahabu yatunganirijwe mu ruganda ubone uko uba umutunzi, kandi ungureho n’imyenda yera kugira ngo wambare isoni z’ubwambure bwawe zitagaragara, kandi ungureho umuti wo gusīga ku maso yawe kugira ngo uhumuke.’’ Ibyahishuwe 3:18
Imana idushoboze kuba maso kugeza igihe azazira.