IBITERANEMENYA NIBIVIDEO

“UMUJURA” indirimbo nshya ya Upendo ministries

Minisiteri ya Upendo (Upendo Ministries) bamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zakunzwe harimo nka “Wa mwenda” na “Hejuru y’ abami”, ubu bamaze gushyira hanze indirimbo y’ amajwi n’ amashusho yitwa “UMUJURA”.

Minisiteri ya Upendo (Upendo Ministries) yatangiye gukora umurimo w’ ivugabutumwa mu mwaka wa 2007. Abayinyijemo bwa mbere bakoze umuzingo (album) wa mbere w’ amajwi muri 2008, iyo alubumu bayise “Mfite Ibyiringiro”. Abaje babakurikiye (abinjiyemo nyuma) nabo bakomerejeho umushinga wo gukomeza gukora indirimbo z’ amajwi zagiye zinakundwa ndetse bakora n’ ibitaramo bitandukanye.

Umwaka ushize mu kwezi kwa 2, bashyize hanze umuzingo w’ indirimbo z’ amajwi bise “Wa Mwenda”, ni igitaramo gikomeye cyabereye mu rusengero rwa Restoration Kimisagara. Mu mishanga bafite harimo uwo gukomeza gukora indirimbo z’ amajwi kuko ubu muri studio hariyo indirimbo 5 zigitunganywa neza ndetse n’izindi 4 z’amashusho zirigutunganywa.

Mu kiganiro umuyobozi ushinzwe itangazamakuru , yagize ati “ Ubutumwa Imana yaduhaye gutanga muri iyi ndirimbo (UMUJURA) ni ubwo kubwira abantu ko bikwiye ko dukomeza icyo twahawe wamunsi dukizwa, kubera ko Satani akora ubutaruhuka ashaka kutwambura icyo twagabiwe. Intambara ya satani kubamenye Imana ni ukugirango abambure icyagaciro bafite abatandukanye n’ Imana ariko kubataramumenya ni ukugirango badahishurirwa icyagaciro bahawe bityo bagume muri ubwo buzima budafite intego. Dukomeze icyo twahawe, kugira ngo tuzaragwe ubwami!”

Umuyobozi yakomeje anakomoza ku bihe turimo nk’ isi ndetse n’ urwanda by’ umwihariko, yagize ati “Ubutumwa naha abakiristo muri kigihe cya Guma murugo ni ubu: Ni ugukomeza kubahiriza amategeko n’ ingamba za minisiteri y’ ubuzima idushyiriraho mu rwego rwo kwirinda icyi cyorezo.” Kandi ati “Guma Murugo ni umwanya mwiza wo gusubira mubyanditswe tukamenya neza ibyo tutumvaga neza, ikindi kandi ni umwanya mwiza uhagije wo gusabana n ’umuryango mukabikorera mu rugo” Yasoje ubu butumwa agira ati “Guma murugo ni Umwanya wo gusenga turi mu ngo zacu tugasengera igihugu ndetse n’ isi muri rusange”.

Agana k’ umusozo w’ ikiganiro , umuyobozi yashimiye ababashyigikiye muri uyu mushinga agira ati “Ndashimira abantu bose by’ umwihariko abaterankunga bacu badufashije kugira ngo amashusho akorwe. Turashimira God is Able Worship Center turashimira na Iwacu Filmz by’ Umwihariko Director Chris Muhumure n’ abandi benshi badufashije kugirango iyi ndirimbo ibashe kugera hanze nkuko twabyifuje. Imana ibahe umugisha, ihaze kwifuza kwabo”.

Yasoje asaba abanyarwanda bose muri rusange gukomeza gushyigikira ivugabutumwa ryabo kandi abizeza ko bazakomeza kubagezaho indirimbo nziza zihimbaza n’ iziramya Imana.

Minisiteri ya Upendo ubusanzwe ibarizwa mu itorero rya Restoration Kimisagara. Ubu Upendo Ministry iyobowe na Rutabara Aimable.

Uwaba yifuza kuba umufatanyabikorwa cyangwa se afite indi nkunga yo kubashyikiriza, yababona aciye ku mbugankoranyambaga, harimo: Instagram  na Youtube. Aho hose ushakisha wanditsemo “Upendo Ministries”

 

 

Umva indirimbo NSHYA “Umujura” ya Upendo Ministries

Izindi nkuru nk'iyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
error: Content is protected !!
Close
Close