IJAMBO RY'IMANATODAY'S VERSE

Umusomyi : Ku cyumweru 14 Ukwezi kwa kabiri

Kuva 9.13-35

Kugira ngo umenye yuko ari ntawe uhwanye nanjye mu isi yose (14b): Icyorezo cy’urubura cyateye Egiputa yose, uretse intara ya Gosheni aho Abisirayeli bari batuye. Imana izi kurinda abayo aho baba bari hose. Ariko kandi n’Abanyegiputa bamwe bubashye Imana barakize, bo n’amatungo yabo (19-21).

Imana yagaragaje ko nta mugambi ifite wo kubarimbura. Iyi ni yo mpamvu itumye nguhagarika (16): Imana yakomeje kwizigamira Farawo kuko yari ifite umugambi wo kwerekana gukomera kwayo. Imana ibyo ikora byose ibikora ifite impamvu. Ikibabaje ni uko akenshi dutinda kumva icyo yashatse kutubwira. “Nacumuye ku Uwiteka Imana yanyu no kuri mwe”: Biratangaje kumva ko noneho Farawo atsinzwe, akaba ashaka kwihana. Mose yamenye ko uko kwihana kuzuyemo uburyarya nk’uko yari asanzwe abigenza (30).

Twirinde kwihanira kugira ngo dukire ibyago turimo, ahubwo twihanire kugira ngo duhinduke ibyaremwe bishya.

Gusenga: Mana mfasha guhora ndi umukristo utaryarya, njye mvuga ibimvuye ku mutima kandi mbishyire mu bikorwa.

Ibibazo
Ibyo nsomye birambwira ibya NDE, kandi biranyigisha iki? Ibyo nsomye biranyigisha iki?
-ku MANA Data wa twese?
-Kuri Yesu Kristo?
-Kumwuka wera?

Izindi nkuru nk'iyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
error: Content is protected !!
Close
Close