IJAMBO RY'IMANATODAY'S VERSE

Umusomyi Kuwa gatatu 20 Ukwezi kwa mbere

Kuva 4.1-17

Ariko ntibazanyemera … kuko bazambwira bati Uwiteka ntiyakubonekeye (1): Kuva Imana ibonekeye Mose ikamusaba kumukoresha, Mose yagaragaje ubwoba n’intege nke, bimutera gushakisha inzitwazo zinyuranye (3.11,13;4.1,10,13).

Incyuro za bene wabo, no gushakishwa n’ubutegetsi byari byaramukuye umutima, akumva umuhamagaro w’Imana aho hantu udashoboka. Ubwoba butuma amaso yacu areba hafi ntiturebe imbaraga z’Imana zirenze kure iza muntu (Yes.55.8-9). Maze Mose yikongerezauburakari bw’Uwiteka (14): Hejuru y’ubushobozi bwose Imana yasezeranyije Mose ngo asohoze umuhamagaro wayo, aracyafite umwuka wa ntibishoboka (13). Byatumye imbaraga z’ijambo Imana yari yamusezeranije zikurwaho (12), maze izishyira mu muvandimwe we Aroni.
Ese wari uzi ko hari imigisha myinshi tujya dukingiranirwa mu buzima kubera umwuka wa ntibishoboka watugize imbata? Saba imbaraga z’Umwuka Wera twahaweho isezerano, zijye zikumara ubwoba mu gihe bwakugose.

Indir.37 Gushimisha.

Ibibazo
Mbese mu byo nsomye harimo
-Urugero rwiza nakurikiza?
-Urugero rubi nakwirinda? Mbese mu byo nsomye harimo
-Itegeko nkwiriye kumvira?

Izindi nkuru nk'iyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
error: Content is protected !!
Close
Close