IJAMBO RY'IMANATODAY'S VERSE

Umusomyi : Kuwa kane 11 Ukwezi kwa kabiri

Zaburi 136.1-26

Nimushimire Imana nyamana (1): Iyi Zaburi ni indirimbo yo guhimbaza. Ikoze ku buryo hari umuntu utera, abandi bakikiriza bagira bati “Kuko imbabazi zihoraho iteka ryose”. Iyi nyikirizo yagiye iherekeza n’izindi ndirimbo nyinshi, nk’iyaririmbwe ubwo Abisirayeli na Salomo batahaga urusengero (2Ngoma 7.3,6), cyangwa ubwo Uwiteka yakizaga Yehoshafati Abamowabu n’Abamoni (2Ngoma 20.21). Hari ibindi bigwi uyu muririmbyi avuga Imana kubw’imirimo itangaza yakoze: Imana yaremesheje ijuru n’isi ubuhanga buhanitse, yabambye ijuru iritakaho izuba, ukwezi n’inyenyeri. Yaduhaye amanywa iduha n’ijoro (5-9).

By’umwihariko, Abisirayeli yababohoye ingoyi y’uburetwa muri Egiputa (10-15). Yabayoboye mu butayu, irabarwanirira (16-20; Kub.21.21-35). Imana yahaye Isirayeli igihugu cy’abanzi babo ho gakondo (21-22).

Referral Banner Natwe abakristo dushimire Imana ko yatubohoye ingoyi y’icyaha, ikatuyobora mu muryango w’Imana, aho turi abaragwa hamwe na Kristo (Rom.8.17).

Niba kandi hari ibyo Imana yagukoreye iyi Zaburi ikwibukije Imana yagukoreye, bihamirize abo muri kumwe.

IBIBAZO
Ibyo nsomye birambwira ibya NDE, kandi biranyigisha iki? Ibyo nsomye biranyigisha iki?
-ku MANA Data wa twese?
-Kuri Yesu Kristo?
-Kumwuka wera?

Izindi nkuru nk'iyi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
error: Content is protected !!
Close
Close