IJAMBO RY'IMANATODAY'S VERSE
INKURU NYAMUKURU

Umusomyi Kuwa kane 5 ukwezi kwa cumi na kumwe

Zaburi 119. 73-96

Intoki zawe ni zo zandemye, ni zo zambumbye(73): uyu mwanditsi ariyita ikibumbano scyabumbwe n’Uwiteka. Uwamuremye,uzi iminsi yo kubaho kwe,ni na we ufite ububasha bwo kumuha ubwenge butuma amenya ibyo Uwiteka yategetse. Abakubaha bazandeba bishime(74): Abuzura umunezero bagashimishwa no gusangira iby’Uwiteka yategetse, aba ni bo Malaki yavuze ko iyo baganira Uwiteka abatega amatwi akabumva, nuko igitabo kikandikirwa imbere ye cy’urwibutso rw’abubaha Uwiteka bakita kw’izina rye( Mal. 3. 16).

Ese gukiranuka kwabo mubana, no guteranira hamwe musangira ijambo ry’Imana, bijya bigutera umunezero ? Abibone bakorwe n’isoni (78): nubwo uyu mwanditsi afitiye inyota Uwiteka n’ibyo yanditse, abibone n’abanzi be ntibari kure. Hari abajya bibwira ko iyo turi mubusabane n,Imana satani ntaho yaduturuka. Ibyo ni ukwibeshya,kuko ahora agendagenda ameze nk’intare yivuga ashaka uwo yaconshomera (1pet. 5. 8). ariko nawe aribeshya no mu mashya (85) abakozi be bacukuye Uwiteka arahadusanga akatubera ingabo idukingira(zab. 7. 11).

Zirikana:umutima wange ugushwa isari no kwifuza agakiza kawe (81).

Ibibazo
Mbese mu byo nsomye harimo
-Urugero rwiza nakurikiza?
-Urugero rubi nakwirinda?

Izindi nkuru nk'iyi

2 Ibitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
error: Content is protected !!
Close
Close