“Mujye mwitondera amategeko yanjye yose n’amateka yanjye yose, mubyumvire. Ndi Uwiteka.”
Abalewi 19:37
Muri iki gice cya cumi n’icyenda (19) interuro ivuga ngo “ndi Uwiteka” igarukamo inshuro cumi n’eshanu (15). Ibi ubwabyo byerekana uburyo Imana ishaka ko abantu bamenya ko ari Uwiteka cyangwa se ko “Imana ari Umwami”. Muri traduction ya NIV bakoresha “I am the Lord”.
Kubimenya, ukabyizera, ukabihamya bizana imibereho mishya itandukanye n’iya kera nk’uko Paulo yabivuze muri 2 Cor. 5:17. Kugira ngo ibyo bibe, formule iravuga ngo “atuza akanwa kawe yuko Yesu ari Umwami, wizere mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye urahita ukizwa, kuko umutima ari wo umuntu yizeza akabarwaho gukiranuka, kandi akanwa akaba ari ko yatuza agakizwa.” Abaroma 10:9-10
Uwiteka atwigishe kumubera abera kuko nawe ndi uwera, kandi tuzirikana buri munsi ko yadutandukanirije n’andi mahanga kuba abe (Abalewi 20:26).
Yesaya yarahanuye avuga kuri Yesu ngo “Umwuka w’Uwiteka azaba kuri we, umwuka w’ubwenge n’uw’ubuhanga, umwuka wo kujya inama n’uw’imbaraga, umwuka wo kumenya Uwiteka n’uwo kumwubaha.” (Yesaya 11:2)
Icyaduha Imana ikaducunshumuriraho uyu mwuka wo kumenya ko ari Uwiteka/ari Umwami.
0