mubabaze isi cyangwa inyanja cyangwa ibiti tutaramara gushyira ikimenyetso mu ruhanga rw’imbata z’Imana yacu.”
Ibyahishuwe 7:3
Nubwo iyi si icuze umwijima ariko abayirimo bose si ko bari mu mwijima. Ibyabaye ku cyago cya cumi ubwo Abisirayeli bendaga kuva muri Egiputa n’uyu munsi ni ko biri.
Hari abantu bari mu isi ariko bashinganye kuko bamenye Yesu bakamwizera, amaraso ye akaba abagota ibihe byose.
Ibyo Yohana yeretswe ni byo na Ezekiyeli yabonye. Ukubabazwa gukomeye kuzabaho hari abagukingiwe n’uko bariho ikimenyetso. Ezekiyeli 9:4 haravuga ngo Uwiteka abwira malayika ati “genda unyure mu murwa, hagati muri Yerusalemu, maze ushyire ikimenyetso mu gahanga k’abantu banihira ibizira bihakorerwa byose bikabatakisha.”
Hari abantu Paulo yavuze bifatanya n’isi mu bibi bihakorerwa, batabikora wenda ariko bakabishima, mu Abaroma 1:32 haravuga ngo “nubwo bamenye iteka ry’Imana yuko abakora ibisa bityo bakwiriye gupfa, uretse kubikora ubwabo gusa bashima n’abandi babikora”.
Abo bose ntabwo bazakira umunsi uteye ubwoba w’Uwiteka kuko Imana izahana.
Icyarokoye Loti umuriro w’i Sodomu na Gomora ni uko atifatanije n’ibibi byaberaga i Sodomu, Petero mu rwandiko rwa kabiri 2:7 abivuga neza ngo _”… ikarokora Loti umukiranutsi, wagiriraga agahinda kenshi ingeso z’isoni nke z’abanyabyaha”.
Gushyirwaho ikimenyetso ntibisaba byinshi, Paulo yabwiye Abaroma 10:9 uko bigenda ngo dukizwe ati “Niwatuza akanwa kawe yuko Yesu ari Umwami, ukizera mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye uzakizwa”.
Gusiga amaraso ku ruhamo rw’umuryango byarokoye n’abanyegiputa babyumvise. Imana iguhe kumvira mu izina rya Yesu Kristo amen.
0