Maze atumira Abanyakanani b’iburasirazuba n’ab’iburengerazuba, n’Abamori n’Abaheti n’Abaferizi n’Abayebusi bo mu gihugu cy’imisozi miremire, n’Abahivi bo munsi y’i Herumoni mu gihugu cy’i Misipa.
Yosuwa 11:3
Yosuwa hamwe n’Abisirayeli Uwiteka abagiye imbere batangiye guhindura igihugu bagiye bahura n’ibitero binini cyane ariko ukabona ko Imana yagiye ibigenza gutyo kugira ngo ihashye abanzi babo kuko yabatsindiraga hamwe. Hari ubwo nawe ubona amakuba abaye menshi, intambara zisimburana, burya Imana iba iri mu kazi. Iba irimo kwegeranya amashimwe y’iminsi yigiye imbere.
Yabini umwami w’i Hasori atumira Abanyakanani b’iburasirazuba n’ab’iburengerazuba, n’Abamori n’Abaheti n’Abaferizi n’Abayebusi bo mu gihugu cy’imisozi miremire, n’Abahivi bo munsi y’i Herumoni mu gihugu cy’i Misipa ngo batabare baneshe Abisirayeli ariko nabo Uwiteka arabatsinda.
Dawidi yaravuze ngo: “Naho ingabo zabambira amahema kuntera, umutima wanjye ntuzatinya, naho intambara yambaho, no muri yo nzakomeza umutima.” Arongera aravuga ati “Icyo nsaba Uwiteka ni kimwe ni cyo nzajya nshaka, ni ukuba mu nzu y’Uwiteka iminsi yose nkiriho, nkareba ubwiza bw’Uwiteka, nkitegereza urusengero rwe. (Zaburi 27:3-4)”
Dore igikomeye mu ntambara zawe: ni ukugumana n’Imana ugakomeza umubano wawe na Yo naho ibindi uko byaba bikomeye kose Uwiteka ari kumwe nawe umubisha ntawe. Paulo abibwira Abaroma yaravuze ngo “niba Imana iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ni inde… (Abaroma 8:31)” Icyaba kibi gusa ni igihe umubano wawe wakangirika nk’uko byagenze igihe Abisirayeli batera kuri Ayi. Ibindi biharire Uwiteka, umwiringire azajya yirwanira.
0