Uwiteka udutabare umubisha

Udutabare umubisha, kuko gutabara kw’abantu kutagira umumaro. Imana izadukoresha iby’ubutwari, kuko ari yo izaribata ababisha bacu.
Zaburi 108:13-14

Kwizera ntabwo ari ukunebwe cyangwa ukunyabwoba ahubwo kwizera mu gihe cy’ingorane kuravuga ngo “Mana untabare kuko ari wowe ubasha gukora iby’ubutwari ukaribata/ukanesha ababisha”.

Umuntu urwanana kwizera ntabwo yicara ngo byikore ahubwo ibyo akora byose yishingikiriza ku Mana ifite imbaraga zo gukiza ubwayo. Hano yavuze ngo “kuko gutabara kw’abantu kutagira umumaro”.

Uwiteka yigeze kubwira abantu bamureka bakajya gushakira ubufasha mu mahanga (Abanyegiputa) ati: “Kandi rero Abanyegiputa si Imana ni abantu gusa, n’amafarashi yabo si umwuka ni inyama gusa, maze ubwo Uwiteka azarambura ukuboko utabaye azasitara, kandi utabawe azagwa. Nuko bose bazashirira hamwe.” (Yesaya 31:3)

Umuririmbyi w’indirimbo ya 169 aravuga ngo “Kera abakwiringiraga bari mu mahoro, tugufite ntitwifuza undi murengezi”. Undi muririmbyi wa Zaburi ya 118:8-9 we aravuga ngo “Guhungira ku Uwiteka kugira umumaro, kuruta kwiringira abantu. Guhungira ku Uwiteka kugira umumaro, kuruta kwiringira abakomeye.”

Mu bihe bigoye by’ubuzima busanzwe cyangwa mu buryo bw’umwuka, tubwire Uwiteka adutabare kuko ari we utabara bya nyabyo.

0