Nuko ibyo bintu bimaze kuzura abwira umuhungu we ati “Ongera unzanire ikindi kintu.” Na we aramusubiza ati “Nta kindi gisigaye.” Uwo mwanya amavuta arorera kuza. Hanyuma asanga uwo muntu w’Imana arabimubwira. Na we ati “Genda ugurishe ayo mavuta wishyure umwenda wawe, asigara agutungane n’abana bawe.”
2 Abami 4:6-7
Uyu murongo uri mu nkuru y’umubyeyi wari ufite ideni kandi umwishyuza ashaka gufata aba bana ngo abagire abagaragu be. Iri ryari itegeko imbere y’Imana nta cyaha uyu mwishyuza yari afite kugeza igihe cyo kubohora imbohe (Yubile).
Nubwo byari bimeze bitya, uyu mubyeyi we yakunze abana be, aravuga ati “uko biri kose Imana hari icyo yakora”. Kuko umugabo we yari umwe mu bana b’abahanuzi ajya kureba Elisa (Ishuri ry’abana b’abahanuzi ryabaga i Nayoti).
Elisa mu kumushakira igisubizo yahereye ku kwizera afite. Aramubaza ati “mbwira niba hari icyo ufite”. Nawe ati “umuja wawe ntacyo mfite uretse agaherezo k’utuvuta”. Haleluya. Imana ishimwe ko uyu mugore nibura yari afite utu tuvuta. Aramubwira ati “Genda utire ibintu birimo ubusa mu baturanyi bawe bose, ariko ntutire bike. Maze winjirane mu nzu n’abana bawe ukinge, utwo tuvuta udusuke muri ibyo bintu byose, ikintu cyose uko cyuzuye ukibike.” 2Abami 4:3-4
Aha niho hari hagiye kureberwa na none ukwizera k’uyu mubyeyi. Ngo yaragiye atira ibintu byinshi asukamo amavuta. Imana ikora ikora igitangaza. Agaherezo k’utuvuta ntitwashiramo kugeza igihe ibyo yashyiragamo amavuta byose byuzuye. Nawe asubira kwa Elisa amubwira uko byagenze nawe ati “Genda ugurishe ayo mavuta wishyure umwenda wawe, asigara agutungane n’abana bawe.”
Byanyibukije Eliya ageze kwa wa mugore w’ i Sarefati uko byagenze. Icyibo cy’ifu n’imperezo y’amavuta ntibyigeze bishiramo kuko yemeye kwizera agatanga kuri bike yari afite.
Hari indirimbo nkunda ivuga “bike biba byinshi iyo Imana ibirimo” mu mwimerere wayo ni “little is much when God is in it” abumva icyongereza bareba iyi link : https://youtu.be/-ylbbUkKL6c
Uwandikiye Abaheburayo 10:38 aravuga ngo “Ariko umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera. Nyamara nasubira inyuma, umutima wanjye ntuzamwishimira.” Dufite ibyifuzo byinshi kandi Imana yiteguye kutugirira neza nk’uko tumwizeye. Ni ukuri, Imana ibasha gukora ibiruta ibyo twibwira n’ibyo dutekereza… ariko se kwizera kwawe kungana gute… Mbese kurashyitse ku buryo kwagukiza.
Wongere utekereze kuri uyu mubyeyi, udusangize icyo akwigishije.
0