Iki cyumweru cyose cyahariwe amateraniro yiswe ‘icyumweru cy’umuriro’ azaba ashingiye kuri Zaburi 91:10 havuga ngo ‘Nuko nta kibi kizakuzaho, Kandi nta cyago kizegera ihema ryawe.’
Uyu munsi ni uwa kabiri w’icyumweru cyiswe icy’umuriro muri Women Foundation Ministries, kikaba icyumweru cyahariwe kubohoka. Ni amateraniro aje nyuma y’andi yari amaze igihe yiswe ‘Umugore mu ihema’ aho hagarutswe ku mibanire y’abashakanye. Mu ivugabutumwa ry’ayo materaniro bagarukaga ku kuba umugore akwiye kuguma mu ihema naho umugabo akaba ku irembo.
Iki cyumweru cy’umuriro kizajya kibera kuri Women Foundation Ministries ndetse binanyure kuri internet ku rubuga rwa Youtube rwa Women Foundation Ministries. Amateraniro azajya atangira saa tanu n’igice z’amanywa kugeza saa munani, ariko amarembo azajya akingurwa guhera saa yine.
Ni amateraniro yatangiye ejo tariki 25/10/2021 akazagarukira ku cyumweru tariki 31/10/2021 akazaba ayobowe na Apotre Mignonne Kabera uyobora Women Foundation Ministries.