Yesu azi impamvu umukurikira

Nuko ubwo yari i Yerusalemu mu minsi mikuru ya Pasika, abantu benshi babonye ibimenyetso akora bizera izina rye, ariko Yesu ntiyabiringira kuko yari azi abantu bose. Ntiyagombaga kubwirwa iby’abantu, kuko ubwe yari azi ibibarimo.
Yohana 2:23-25

Abantu dushobora kubabeshya, bitewe n’uko batubona bakadufata uko tutari ariko Yesu we azi neza atiriwe abibwirwa impamvu tumukurikira. Aho dusomye haratubwiye ngo Yesu amaze gukora ibitangaza abantu bizera izina rye ariko ntiyabiringira kuko yari abazi n’ibyo bibwira byose.

Igihe kimwe Yesu ngo yakijije abantu benshi muri ako gace ndetse abantu baza kumushakisha bamubonye baramubwira bati “abantu bose baragushaka.” Arabasubiza ati “ahubwo tujye ahandi mu yindi midugudu iri bugufi, nigishe yo na ho kuko ari cyo cyanzanye.” (Mariko 1:37-38). Yesu yari ashishikajwe no kwigisha nubwo abantu bamwe bo bishakiraga ko akora ibitangaza, niyo mpamvu n’uyu munsi hari abantu bizezwa n’ibitangaza ariko ibyo guhinduka no kwera imbuto ntubibabwire.

Hari n’ubundi ngo yatubuye imigati abantu bararya barahaga bukeye bongera kuza kumushakira aho bamenya ko adahari bajya gushakira i Kaperinawumu bahamusanze baramubaza bati “wageze hano ryari” Yesu arabasubiza ati “ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko ibimenyetso mwabonye atari byo bituma munshaka, ahubwo ni ya mitsima mwariye mugahaga. (Yohana 6:26)”

Kwizera Yesu nyakuri ni ukwizera ko ari we Imana yatumye gucungura umuntu iyo ikaba ari yo mpamvu ituma umukurikira waba ushonje cyangwa uhaze, ukize cyangwa ukennye, ukizera ko indi migisha uzayihabwa cyangwa ntize kuko igikomeye ariko wungwa n’Imana ugakira urupfu rw’iteka.

Hari ikibazo cy’abantu bitwa abakristo kandi bakora imirimo itandukanye mu nsengero ariko baje badahunga Gihenomu ahubwo baje kwakira imigisha Imana itanga. Abo n’iyo bigisha ni byo bavuga ariko bene abo ngo Yesu ntabiringira, ibyo bashaka arabizi barashaka imitsima yatubuwe, barashaka ko abakiriza abana, barashaka ko abagarurira ababo bapfuye, barashaka ko abahesha akazi ariko ntibashaka ko ababera umwami.

Yesu azi byose, niyo mpamvu atagomba kubwirwa iby’abantu wowe watuma abantu bagufata uko utari ndetse banagutaka ugaseka wishima ari ko uzi ko bakubeshyera. Yesu we azi byose, mucire bugufi kuko ni umunyembabazi. Yesaya 11:3 yahanuye ibye ngo “Azanezezwa no kubaha Uwiteka, ntace imanza z’ibyo yeretswe gusa, kandi ntazumva urw’umwe.” Nta kintu wakora ngo wemeze Imana kuko no kwizera twizera ni impano duhabwa tumaze kumva Ijambo rya Kristo. Twe kwishushanya duce bugufi naho Imana yo ntikorerwa n’umuntu nk’aho igira icyo ikennye, icyo ishaka ku muntu ni ukuri, gukunda kubabarira no kugendana na yo buri munsi uca bugufi.

Niba waraje kuri Yesu kubera iyindi mpamvu itari uguhungu umujinya w’Imana uzibasira abatumvira ukaza ukurikiye ibindi bintu Imana iha abizera n’abatizera cyaba ari igihombo kuri wowe. Ibyiza ni uguhindukira kuko kuri yo niho hari ubugingo bwuzuye. Ni koko Yesu afite imbaraga zo gukorera ibitangaza abamwiringira.

0