Yesu ni we buhungiro bwacu

Ariko gatozi uwo nagira ubwo arenga urugabano rw’umudugudu w’ubuhungiro bwe yahungiyemo, uhorera amaraso y’uwapfuye agasanga ari inyuma y’urugabano rw’umudugudu w’ubuhungiro bwe akamuhora, ntazagibwaho n’urubanza rw’inyama y’uwo, kuko uwo yari akwiriye kuguma mu mudugudu w’ubuhungiro bwe, akageza aho umutambyi mukuru azapfira. Maze umutambyi namara gupfa, gatozi uwo azasubire mu isambu ya gakondo ye.
Kubara 35:26-28

Hashyizweho imidugudu itandatu y’ubuhungiro. Itatu hakurya ha Yorodani n’indi itatu hakuno ya Yorodani. Yari igenewe guhisha umuntu wishe umuntu atabishakaga, bibaye mu buryo bw’impanuka. Ariko uwo gatozi yagombaga kuguma mu mudugudu w’ubuhungiro kugeza igihe umutambyi mukuru apfuye akabona gusohokamo atikanga. Mu yindi minsi ntibyari gukunda kuko hari ibyago byinshi byo kwicwa n’umuhozi.

Iyi midugudu y’ubuhungiro ishushanya Yesu. Yesu ni we mudugudu duhungiramo umuhozi, kuko icyo twakoze dukwiye gupfa ariko Yesu atubera umudugudu w’ubuhungiro nk’uko bene Kora baririmbye muri Zaburi 46:2 ngo “Imana ni yo buhungiro bwacu n’imbaraga zacu, ni umufasha utabura kuboneka mu byago no mu makuba.”

Umudugudu w’ubuhungiro urinda gusa umuntu uwurimo. Hanze yayo nta gukira guhari. Na Kristo niko ari, muri we harimo ubuzima ariko hanze ye nta gakiza gahari. Ijambo ry’Imana rivuga kuri Shimeyi wabwiwe kuguma i Yerusalemu, yumvise ko abagaragu be bacikiye i Gati, agenda nk’utarabutse gato, yambuka Kidironi, agarutse iryo joro ntiyariraye.

Abantu bazaga ku nkuge ya Nowa bamubwira ngo nta mvura izagwa, itangiye kugwa bagarutse, bashaka ko akingura bitagishoboka. Ntimuyobe rero, muri Yesu niho hari umukiro wacu hanze ye nta buzima.

1