Kandi arambike ikiganza mu ruhanga rw’icyo gitambo cyo koswa, ni ho kizemererwa kumubera impongano.
Abalewi 1:4
Kubakwa kw’Ihema ry’ibonaniro byari ikimenyetso cy’uko Imana iri mu Bisirayeli. Umurongo wa mbere uravuga ngo “Uwiteka ahamagara Mose, amubwira avugira mu ihema ry’ibonaniro”.
Yohana yandika avuga uko Imana yigize umuntu ngo ibane natwe. Yohana 1:24 hakavuga ngo “Jambo uwo yabaye umuntu abana natwe (tubona ubwiza bwe busa n’ubw’Umwana w’ikinege wa Se), yuzuye ubuntu n’ukuri.” Kuboneka kw’Ihema ry’Ibonaniro byari ikimenyetso ko Imana iri kumwe na bo.
Mu gutamba igitambo cyo koswa, ugitamba yashyiraga ikiganza ku mutwe w’igitambo, mu kimenyetso cyo kuvuga ngo iki gitambo ni nk’aho ari njyewe. Ibyaha nubwo byatambirwaga ibitambo byari bitwikiriye (Zaburi 32:1-2) kugeza igihe Yesu uwo Imana yiteguriye kera kutubera inshungu y’ibyaha byacu apfiriye ku musaraba akavuga ngo byose birarangiye (Tetelestai).
Kugira ngo urupfu rwa Yesu n’ibyo yababajwe byose kugira ngo adukize bigire icyo bitumarira, natwe bidusaba kwizera ibyo yadukoreye tukabaho ubuzima bwacu tugera ikirenge mu cye. Hariho inyigisho mbi zemeza abantu ko ubwo Yesu yabirangije ku musaraba dukwiye kubaho uko dushaka ari ibyo bihabanye n’icyo Ijambo ry’Imana ritwigisha.
Satani adutegera mu ntege nke zacu akagoreka Ijambo ry’Imana nk’uko yabikoze uhereye muri Edeni yoshya Eva ariko tube maso, dukomeze kumvira ubuyobozi bw’Umwuka Wera buri munsi.
0