Yesu yakuyeho imigenzo asohoza byose mu mubiri we – Ev. Fidele Amani

Iyo hene ijye ahatagira abantu, yikoreye gukiranirwa kwabo kose, uwo muntu ayirekurire mu butayu.
Abalewi 16:22

Mu gihe cyo gutamba ibitambo byo guhongerera ibyaha (atonement) hari imihango ikomeye ariko twe twivugire kuri izi hene ebyiri. Iyicwaga bivuga ko ibyaha byacu twabibabariwe bimaze guhanirwa umukiranutsi utakoze icyaha habe no kubitekereza. Iyoherwaga bivuga ko ibyaha byacu byajugunywe kure kuko igihano twari guhabwa cyakuweho kuko hari uwabihaniwe (Yesaya 53:4).

Ubu buryo bwa gitambyi reka Imana ibukureho bwari bufite intege nke. Reba nawe ngo ihene yoherewe mu butayu, wenda hari ubwo izahura n’umuntu ayifate yongere ayorore (ibyo se ibyo byaha byaba bivuyeho ra…). Ni ukuri icyaha kugira ngo kiveho, Yesu yari akwiye kuza akaba umuhuza w’abantu n’Imana.

Dawidi akaririmba ngo: ”Hahirwa uwababariwe ibicumuro bye, Ibyaha bye bigatwikirwa.”(Zaburi 32:1) Paulo nawe yandikira Abakolosayi 1:20 arababwira ngo “Kandi imaze kuzanisha amahoro amaraso yo ku musaraba we imwiyungisha n’ibintu byose, ari ibyo ku isi cyangwa ibyo mu ijuru”. Maze ahandi arababwira ngo “igahanagura urwandiko rw’imihango rwaturegaga, ikarudukuzaho kurubamba ku musaraba. (Abakolosayi 2:14)”

Imana ishimwe ko tutagikeneye amatungo yicwa andi akoherwa ngo dukire ahubwo mu kwatura kwacu gusa tukemera Yesu tuba tubabariwe. Ntibiva ku mirimo myiza twe dukora ahubwo biva mu kwizera ibyo Kristo yakoze ngo tubabarirwe.

0

User Rating: Be the first one !