“An Open Jail” – inkuru y’urugendo rwa Tonzi | Igitabo kigaruka ku buzima yanyuzemo:

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Uwitonze Clementine uzwi cyane nka Tonzi, yateye intambwe nshya mu rugendo rwe rw’ubuzima n’umuziki, asohora igitabo cye cya mbere yise “An Open Jail: When the World Crucifies You”, bisobanura “Igihome gifunguye: Iyo isi ikubambye”. Iki gitabo gishingiye ku nkuru y’ubuzima bwe bwite , aho avuga ko bwahindutse umwijima.

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Uwitonze Clementine uzwi cyane nka Tonzi, yateye intambwe nshya mu rugendo rwe rw’ubuzima n’umuziki, asohora igitabo cye cya mbere yise “An Open Jail: When the World Crucifies You”, bisobanura “Igihome gifunguye: Iyo isi ikubambye”.

Iki gitabo gishingiye ku nkuru y’ubuzima bwe bwite , aho avuga ko bwahindutse umwijima kuva mu 2012, umunsi yari ategereje kwibaruka imfura ye. Nyuma y’ibyishimo byinshi byo gutegura uwo munsi, we n’umugabo we bashenguwe no kumva ko umwana wabo yapfuye ataravuka. Ati: “Icyo gihe numvise isi inyikubiseho… narashenjaguritse,”.

Iki gihe kibabaje cyatumye Tonzi yinjira mu cyo yise “igihome gifunguye” aho umuntu aba atafunzwe n’inkuta z’amagereza asanzwe, ariko agafungwa n’agahinda, kwigunga, kwicira urubanza no kwiheba. Mu mpapuro 174 z’iki gitabo, Tonzi asangiza abasomyi ububabare bwe, ariko akanabahumuriza ko hari ubuzima nyuma y’igikomere. Yibaza niba hari uruhare yagize mu rupfu rw’umwana we, maze agasigara mu mwijima wuzuye urujijo, icyasha n’agahinda.

Tonzi yavuze ko atari inkuru ye gusa ahubwo benshi bisangamo bitewe n’ibyo bacamo.

“An Open Jail” ntigarukira ku nkuru y’agahinda gusa ahubwo ni igitabo cyuje amasomo 15 y’ingenzi yiswe “Imitego y’ubuzima”, nk’ibikomere by’ingo, uburwayi, kwiyanga, ipfunwe n’ingaruka z’amateka mabi nka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Tonzi akaba yaangarije itangazamakuru ko iki gitabo kizagera ku masomero yose mu Rwanda ku itariki ya 14 Kanama 2025 mu gitaramo gikomeye kizabera muri Crown Conference Hall i Nyarutrama. Gusa abashaka kukigura mbere (pre-sale) kikaba kiri kuboneka ku mafaranga 25,000 Frw. Akaba ateganya no kugishyira mu buryo bw’amajwi (audio version) kugira ngo n’abatabona umwanya wo gusoma bajye babasha kugikurikira.

“Iyi nkuru si iyanjye yonyine ni iya buri muntu wigeze kumva asa n’ufunze mu bwonko bwe, mu mutima, cyangwa mu gahinda.” Tonzi mu kiganiro n’itangazamakuru.

Tonzi amaze imyaka irenga 30 mu muziki, akaba afite album icyenda, ndetse akaba ari gutegura iya cumi izasohoka ku wa 19 Nzeri 2025.

 

Source: agakiza.com

0 Comments

Submit a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *