Impongano y’ibyaha ni iki?

Impongano y’ibyaha buviga ko Yesu yapfuye mu cyimbo cyacu, twebwe abanyabyaha. Ibyandistwe bisobanura neza ko abantu bose ari abanyabyaha (Abaroma 3:9-18, 23). Igihano kidukwiriye nk’abanyabyaha ni urupfu. Abaroma 6:23 havuga ko ‘kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu, ariko impano y’Imana ni ubugingo buhoraho muri Yesu Kristo Umwami wacu’.

Icyo cyanditswe kitwigisha ibintu byinshi. Hatabaye aha Kristo, twese dukwiye gupfa tukajya mu muriro w’iteka kubera ibyaha byacu. Muri Bibiliya, ubundi urupfu rumenyesha ‘gutandukana’. Buri muntu wese azapfa, ariko bamwe bajyanwe mu ijuru kubana n’Imana ubuziraherezo, abandi bajugunywe mu muriro utazima iteka ryose. Urupfu hano rero bivuga kujya mu muriro. Ariko nanone, ikindi tubona muri kiriya cyanditswe nuko ubuzima bw’iteka ryose bubonekera muri Yesu Kristo. Ibi ni nibyo bita impongano, kujya mu cyimbo cyacu.

Yesu Kristo yapfuye ku bwacu ubwo yabambwaga ku musaraba. Nitwe twari dukwiye kujya kuri uriya musaraba, tukicwa kubera ko aritwe byanyabyaha. Ariko Yesu yishyizeho igihano cyacu ‘ yagiye mu cyimbo cyacu, ahabwa ibyo twari dukwiriye. ‘Kuko Utigeze kumenya icyaha Imana yamuhinduye kuba icyaha ku bwacu, kugira ngo muri we duhinduke gukiranuka kw’Imana’ (2 Abakorinto 5:21).

‘Ubwe yikoreye ibyaha byacu mu mubiri we abibambanwa ku giti, kugira ngo dupfe ku byaha duhereko tubeho ku gukiranuka. Imibyimba ye ni yo yabakijije’ (1 Petero 2:24). Aha nanone hatubwira ko Kristo yikoreye ibyaha byacu ku musaraba. Ukomeje gusoma, ‘kuko na Kristo yababarijwe ibyaha by’abantu rimwe, umukiranutsi ababarizwa abakiranirwa kugira ngo atuyobore ku Mana amaze kwicwa mu buryo bw’umubiri, ariko ahinduwe muzima mu buryo bw’umwuka’ (1 Petero 3:18). Ibi byanditswe ntabwo bivuga gusa ko Yesu yagiye mu cyimbo cyacu, ahubwo bishimangira ko yatubereye impongano, bikaba bishaka kuvuga ko yarishye igiciro cyo kubabarira ibyaha by’abantu.

Ikindi cyanditswe kivuga kuri iyo ngingo ni Yesaya 53:5. Aha hahanurwa Kristo wari kuzaza agapfira ku musaraba kubw’ibyaha byacu. Ubu buhanuzi buranononsoye, kuko kubambwa kwa Kristo kwabaye nkuko aha byari byarahanuwe: ‘nyamara ibicumuro byacu ni byo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba ye ni yo adukirisha’. Aha turabona ko Yesu yagiye mu cyimbo wacu. Yatubereye impongano, yahawe igihano cyacu!

Kubwacu twashoboraga guhabwa igihano cy’ibyaha byacu tujyanwa mu muriro utazima tukahamara ubuziraherezo. Ariko Yesu Kristo, Umwana w’Imana, yaje kw’isi ahabwa igihano kidukwiye. Kuko ibyo yabidukoreye, ubu dushobora kubabarirwa ibyaha byacu, kandi tukazabana nawe ubuziraherezo. Ibi bikorwa iyo twizeye ibyo Yesu yakoze ku musaraba. Ntitwashobora kwicungura; dukeneye umucunguzi utugira mu cyimbo. Urupfu rwa Kristo niyo mpongano y’ibyaha byacu.

0 Comments

Submit a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *