Guhera Adamu na Eva bacumura, urupfu rwa Yesu nirwo rwari impongano yo kubabarirwa ibyaha. Nta n’umwe, yaba mbere cyangwa nyuma y’igitambo cya Yesu ku musaraba, washoboraga gukizwa bitanyuze muri icyo gikorwa cyahinduye amateka y’isi. Urupfu rwa Yesu nirwo rwabaye impongano y’ibyaha ku bera bo mu Isezerano rya Kera n’abo mu Rishya.
Kuva mbere, agakiza gatangirwa mu kwizera. Kuva kera, abifuzaga agakiza bose bahindukiriraga ku Mana. Umwanditsi wa Zaburi yagize ati ‘hahirwa abamuhungiraho’ (Zaburi 2:12). Itangiriro 15:6 ritubwira ko Aburahamu yizeraga Imana, kandi ibyo byonyine birahagije ngo Imana imubareho ugukiranuka (soma Abaroma 4:3-8). Ibitambo byo mu Isezerano rya Kera ntabwo byakuragaho ibyaha, nkuko Abaheburayo 10:1-10 habyerura. Ahubwo byashushanyaga umunsi Umwana w’Imana azamena amaraso ye ku musaraba kubw’ibyaha by’abantu.
Gusa icyahindutse uko imyaka yagiye yisunika, ni ubumenyi uwizera yabaga afite ku buntu bw’Imana. Impamvu nuko ibyo Imana isaba kwizerwa biba bihwanye n’ihishurirwa riba ryarahawe abo muri icyo gihe. Ibyo mu bumenyi bwa Bibiliya byitwa ‘ihishurwa ryiyongerana n’imyaka’. Adamu yizeye Isezerano Imana yatanze mw’Itangiriro 3:15 ko urubyaro rw’umugore ruzanesha Satani. Adamu yarabyizeye, bigaragazwa n’izina yahaye Eva (Itangiriro 3:20) kandi n’Imana yerekana ko yemeye uko kwizera ubwo yabambikaga imyambaro y’impu (Itangiriro 3:21). Icyo gihe, iryo niryo hishurirwa ryonyine Adamu yari afite, ariko aryizera ryose n’umutima we wose.
Aburahamu we yizeye amasezerano n’ihishurirwa rishya Imana yamuhaye mw’Itangiriro 12 na 15. Nubwo mbere ya Mose nta byanditswe byariho, abantu b’icyo gihe bagombaga kwizera ibyo Imana yahishuye. Mu gihe cy’isezerano rya Kera, abizera bacungurwaga ni kwizera ko hari igihe Imana izabakiza kandi ikababarira burundu kamere y’icyaha. Twebwe b’ubu dushobora kureba inyuma tukibuka ko ku musaraba, Imana yatanze impongano y’ibyaha byacu (Yohana 3:16, Abaheburayo 9:28).
Uretse twebwe b’ubu se, abizeraga Imana mbere y’igitambo cyo ku musaraba n’umuzuko bo barangamiraga iki? Hari akanunu ko guhishurirwa ibyo Yesu yari kuzakorera ku musaraba kubw’ibyaha byabo? Agana ku musozo w’ubuzima bwe ku isi, ‘Yesu aherako yigisha abigishwa be ko akwiriye kujya i Yerusalemu, akababazwa uburyo bwinshi n’abakuru n’abatambyi bakuru n’abanditsi, akicwa, akazazurwa ku munsi wa gatatu’ (Matayo 16:21). Abigishwa be babyakiriye bate? ‘Petero aramwihererana atangira kumuhana ati ‘Biragatsindwa Mwami, ibyo ntibizakubaho na hato.’ (Matayo 16:22). Nubwo Petero n’abandi bigishwa ba Yesu batari bazi ukuri kose, babarwagaho agakiza kubera kwizera ko Imana hari umunsi izabakiza icyaha. Ntibari bazi uburyo bizakorwamo, kimwe na Adamu, Aburahamu, Mose cyangwa Dawidi, ariko bizeraga Imana.
Mu gihe cyacu dufite uguhishurirwa kwiyongereye kurusha ukw’ababagaho mbere yo kuzuka kwa Kristo; twavuga ko tuzi ukuri kuzuye. ‘Kera Imana yavuganiye na ba sogokuruza mu kanwa k’abahanuzi mu bihe byinshi no mu buryo bwinshi, naho muri iyi minsi y’imperuka yavuganiye natwe mu kanwa k’Umwana wayo, uwo yashyiriyeho kuba umuragwa wa byose ari we yaremesheje isi’ (Abaheburayo 1:1-2). Agakiza kacu karacyashingiye ku gitambo cy’urupfu rwa Kristo; ukwizera kwacu nicyo cyonyine gisabwa ngo tubone ako gakiza, kandi ukwizera kwacu kuri ku Mana. Mu gihe cyacu, twizera dufite ihishurirwa ryiyongereyeho ry’uko Yesu yapfiriye ibyaha byacu, agahambwa, hanyuma akazuka ku munsi wa gatatu (1 Abakorinto 15:3-4).
0 Comments