Kugena byose kw’Imana guhurira he n’ubushake bwacu mu gukizwa?

Ntibishoboka ko twebwe nk’abana b’abantu twakumva neza uburyo kugena byose kw’Imana bikorana n’ubushake bwacu. Imana niyo yonyine izi uburyo ibi bikorana mu mugambi wayo wo gucungurwa. Kimwe n’izindi ngingo zigoye kumva mw’iyobokamana, ni ngombwa ko twemera ko ubwenge bwacu budashobora kumva neza kamere y’Imana, kimwe n’ubusabane bwacu nayo. Gushaka gucukumbura kuri bene iyi ngingo nta kindi bigeraho uretse kuvangirwa no kuvagangavanga ducurika ibyo Bibiliya ivuga.

Ibyanditswe bitubwira neza yuko Imana izi abazakizwa abaribo (Abaroma 8:29; 1 Petero 1:2). Abefeso 1:4 havuga ko Imana yadutoranyije ‘isi itararemwa’. Bibiliya ikomeza kwita abizera ‘intore’ cyangwa ‘abatoranyijwe’ (Abaroma 8:33; 11:5; Abefeso 1:11; Abanyekolosi 3:12; 1 Abatesalonika 1:4; 1 Petero 1:2; 2:9; Matayo 24:22, 31; Mariko 13:20, 27; Abaroma 11:7; 1 Timoteyo 5:21; 2 Timoteyo 2:10; Tito 1:1; 1 Petero 1:1). Kuba abizera baratoranyijwe kera (Abaroma 8:29-30; Abefeso 1:5, 11; Abaroma 9:11; 11:28; 2 Petero 1:10) ngo bahabwe agakiza ntibishidikanywaho.

Ariko nanone Bibiliya ivuga ko ari uruhare rwacu kwakira Yesu nk’umukiza ‘ ibyo bikorwa umwizera gusa, ukaba ugiye mu mubare w’abacunguwe (Yohana 3:16; Abaroma 10:9-10). Imana izi abazacungurwa, Imana niyo itoranya abacungurwa, ariko tugomba gutoranyamo Kristo ngo ducungurwe. Uko ibi bintu 3 bigendana ubwenge bwacu nk’abantu ntibwabyumva (Abaroma 11:33-36). Icyo dusabwa ni ugukwirakwiza ubutumwa bwiza mw’isi yose (Matayo 28:18-20; Ibyakozwe 1:8). Twari dukwiye kurekera Imana ibirebana no kumenya, gutoranya abazakizwa, twe tukibanda mu kumvira tukavuga ubutumwa.

0 Comments

Submit a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *