Guhera ku wa 12 kugeza ku wa 15 Kanama 2025, mu nyubako ya Kigali Convention Center hazabera igiterane mpuzamahanga gikomeye cyiswe All Women Together Conference, ku nshuro yacyo ya 13. Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye bwa Noble Family Church na Women Foundation Ministries (WFM), ihuriro ryashinzwe kandi riyoborwa na Apôtre Mignonne Alice Kabera.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Kuva ku Gutsikamirwa Tujya mu Butsinzi”, ishingiye kuri Zaburi 68:11, igamije gutanga icyizere, gukomeza imitima no kongerera abagore imbaraga mu rugendo rwabo rw’ukwizera n’iterambere.
Abagore barenga ibihumbi bitanu baturutse mu bice bitandukanye by’Isi biteganyijwe ko bazitabira iki giterane. Ni umwanya wihariye wo guhabwa ijambo ry’Imana, ubuhamya bushimangira ukwizera, ndetse no gukira ibikomere byo mu buzima busanzwe.

Mu biganiro n’ubuhamya bizatangwa, hazaba harimo abakozi b’Imana bazwi ku rwego mpuzamahanga barimo: Pasiteri Jessica Kayanja (Uganda) unaherutse mu Rwanda n’ubundi kubutumire bwa Noble family Church, hari kandi abandi nka Bishop Funke Felix-Adejumo (Nigeria),Pasiteri Matthew Ashimolowo (UK),Charisa Munroe-Wilborn (USA) n’abandi batandukanye.
Hazanagaragaramo umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, uzataramana abitabiriye binyuze mu bihangano bye byakunzwe cyane.

Ibikorwa bizajya bibera muri Kigali Convention Center guhera saa Cyenda z’amanywa (3:00PM), ibiterane bikazatangira saa Kumi n’imwe z’umugoroba (5:00PM) kugeza saa Tatu z’ijoro (9:00PM). Abatabasha kuhagera bazabikurikirana live kuri YouTube Channel ya Women Foundation Ministries guhera saa Kumi n’imwe n’igice (5:30PM).
All Women Together ni igiterane cyahinduye ubuzima bw’abagore benshi mu myaka ishize. Ni umwanya w’ingenzi wo kububaka, kubahumuriza no kubatera imbaraga kugira ngo bagire uruhare mu mpinduka z’iterambere mu miryango n’ibihugu byabo.
Noble Family Church na Women Foundation Ministries barahamagarira abagore bose ndetse n’ababashyigikiye kuzitabira ku bwinshi, bakifatanya muri uru rugendo rw’impinduka, batishe insanganyamatsiko ya #AWT2025.
Source:agakiza.com
0 Comments