Intumwa Pawulo yigisha yeruye ko twakira Umwuka Wera tukimara kwizera Yesu Kristo nk’umukiza wacu. 1 Abakorinto 12:13 havuga ko ‘ kuko mu Mwuka umwe twese ari mo twabatirijwe kuba umubiri umwe, naho twaba Abayuda cyangwa Abagiriki, naho twaba imbata cyangwa ab’umudendezo. Kandi twese twujujwe Umwuka umwe ‘. Abaroma 8 :9 hatubwira ko buri muntu udafite Umwuka Wera aba atari umukristo ‘ Ariko mwebwe ntimuri aba kamere, ahubwo muri ab’Umwuka niba Umwuka w’Imana aba muri mwe. Ariko umuntu wese utagira Umwuka wa Kristo ntaba ari uwe ‘. Abefeso 1 :13-14 higisha ko Umwuka Wera ari ikimenyetso cyo gucungurwa kiri ku bizera bose ‘ Ni we namwe mwiringiye mumaze kumva ijambo ry’ukuri, ari ryo butumwa bwiza bw’agakiza kanyu, kandi mumaze kwizera ni we wabashyizeho ikimenyetso, ari cyo Mwuka Wera mwasezeranijwe, uwo twahawe ho ingwate yo kuzaragwa wa murage kugeza ubwo abo Imana yaronse izabacungura. Ubwiza bwayo bushimwe ‘.
Ibi byanditswe uko ari bitatu byerura ko Umwuka Wera yakirwa mu gihe cyo kwakira agakiza. Pawulo ntiyashoboraga kuvuga ko twese twabatirijwe kandi tukuzuzwa mu Mwuka umwe iyo aba atazi ko abakristo bose b’i Korinto bafite Umwuka Wera. Abaroma 8:9 ho hanashimangira ko udafite Umwuka Wera aba atari uwa Kristo. Nuko rero, kugira Umwuka Wera ni ibanze mu kwemeza agakiza. Byiyongereyeho, Umwuka Wera ntiyaba ‘ ikimenyetso twashyizweho ‘ (Abefeso 1 :13-14) iyo aba atarakiriwe mu gihe cyo kwakira agakiza. Ibindi byanditswe byinshi bisobanura ko agakiza kacu gatangwa iyo twakiriye Yesu Kristo nk’umukiza.
Iyi ngingo ikunze gukura urujijo kuko imirimo n’impano z’Umwuka Wera bikunze kwitiranywa. Kwakira/guturwamo n’Umwuka Wera biba tucyakira agakiza. Kuzuzwa Umwuka Wera ni igikorwa gikomeza cya buri kanya mu buzima bw’Umukristo. Nubwo ariko aha turi kuvuga yuko kubatizwa mu Mwuka Wera biba tucyakira agakiza, hari abavuga ukundi. Ibi rero akenshi bikunze gutuma umubatizo w’Umwuka Wera witiranywa no ‘kwakira Umwuka Wera’, biba tucyakira agakiza.
Muri make rero, twakira Umwuka Wera ryari, gute? Twakira Umwuka Wera iyo twakiriye Umwami Yesu Kristo nk’umukiza wacu (Yohana 3:5-16). Ngo ni ryari twakira Umwuka Wera? Umwuka Wera atubamo ubuziraherezo akanya dutangiye kwizera.
0 Comments