Hari ibitekerezo byinshi bipfuye bivuga ku bintu biranga Umwuka Wera. Bamwe bafata Umwuka Wera nk’imbaraga z’umwuka. Abandi bafata Umwuka Wera nk’imbaraga zidasanzwe Imana igenera abigishwa ba Kristo. Bibiliya ivuga iki ku byerekeye ibiranga Umwuka Wera? Ikintu cyonyine Bibiliya ivuga n’uko Umwuka Wera ari Imana. Ikindi Bibiliya itubwira n’uko Umwuka Wera nawe ari Imana, ukaba n’ikiremwa gifite ubwenge, amarangamutima, n’ubushobozi.
Kuba Umwuka Wera ari Imana, bigaragazwa n’Ibyanditswe Byera, harimo Ibyakozwe n’Intumwa 5:3-4. Muri uyu murongo, Petero ahinyuza Ananiya amubaza impamvu yabeshye Umwuka Wera kandi anamumenyesha ko atabeshye ‘abantu gusa ahubwo ko yabeshye n’Imana.’ Birumvikana ko kubeshya Umwuka Wera ari ukubeshya Imana. Kandi tugomba kumenya ko Umwuka Wera ari Imana kubera ko Ufite ibiranga Imana. Urugero: ububasha bw’Imana bwo kubera hose icyarimwe, bugaragazwa muri Zaburi 139:7-8, ‘Ndahungira Umwuka wawe he? Ndahungira mu maso hawe he? Nazamuka nkajya mu ijuru uri yo; Nasasa uburiri bwanjye ikuzimu uri yo.’ Ndetse no mu 1 Abakorinto 2:10-11, dusangamo ibiranga ububasha bw’Umwuka Wera bwo kumenya byose. ‘Ariko Imana yabiduhishurije Umwuka wayo, kuko Umwuka arondora byose ndetse n’amayoberane y’Imana. Mbese mu bantu ni nde wamenya ibyo undi atekereza, keretse Umwuka wa wa wundi umurimo? N’iby’Imana ni ko biri, ntawabimenya keretse Umwuka wayo.’
Tugomba kumenya ko Umwuka Wera, mu by’ukuri, nawo ari Imana, kuko afite ubwenge, amarangamutima, n’ubushobozi. Umwuka Wera aratekereza kandi akanamenya ibintu (1 Abakorinto 2:10). Umwuka Wera ashobora kugira agahinda (Abefeso 4:30). Umwuka aradusabira (Abaroma 8:26-27). Afata ibyemezo uko ashaka (1 Abakorinto 12:7-11). Umwuka Wera ni Imana, Imana ya gatatu mu Butatu Bwera. Nkuko Imana ibigenza, Umwuka Wera ashobora, mu by’ukuri, gukora umurimo we nk’Umufasha n’Umujyanana, nkuko Yesu yabasezeranije ko ari cyo azakora (Yohana 14:16, 26, 15:26).
0 Comments