Icyanditswe cy’ingenzi mu bivuga ku kuzuzwa n’Umwuka Wera ni Yohana 14:16, aho Yesu asezeranya Umwuka Wera uzaza gutura mu bizera mu buryo buhoraho. Ni ngombwa kubanza gutandukanya ‘ guturwamo ‘ no ‘ kuzuzwa ‘ n’Umwuka Wera. Guturwamo guhoraho n’Umwuka si ukwa bamwe mu bizera, ahubwo ni ukwa bose. Hari ibyanditswe byinshi muri Bibiliya bibishimangira. Mbere na mbere, Umwuka Wera ahabwa buri mukristo nta gutandukanya, kandi nta kindi kigenderwaho uretse ukwizera (Yohana 7 :37-39). Icya kabiri, Umwuka Wera atangwa mu gihe cyo kwakira agakiza (Abefeso 1 :13). Abagalatiya 3 :2 hashimangira ibi, havuga ku gushyirwaho ikimenyetso cyo guturwamo n’Umwuka Wera biba umuntu acyakira agakiza. Icya gatatu, Umwuka Wera atura burundu mu mukristo. Umwuka Wera ahabwa abizera nk’umusogongero cyangwa icyemeza ubuziraherezo muri Kristo (2 Abakorinto 1 :22, Abefeso 4 :30).
Ibi bitandukanye no kuzuzwa Umwuka Wera tubwirwa n’Abefeso 5 :18. Tugomba kwirekurira Umwuka Wera tutizigamye ngo atwuzure. Abaroma 8 :9 n’Abefeso 1 :13-14 hatubwira ko atura muri buri mwizera kandi ko ashobora kubabazwa (Abefeso 4 :30), imbuto ze zikaba zanazimwa (1 Abatesalonike 5 :19). Iyo twemeye ko ibi biba, ntabwo dushobora kubona imbaraga z’Imana zidukoreramo. Kuzuzwa Umwuka Wera bivuga kumuha umudendezo wo kudukoreramo, akatuyobora. Uko niko imbaraga ze zidukoreramo, zigaragaza imbuto nziza. Kuzuzwa Umwuka Wera ntabwo bizana imbuto n’ibikorwa ubwabyo; kuzuzwa birebana n’ibitekerezo na kamere yacu. Zaburi 19 :15 hari isengesho rivuga ngo ‘ amagambo yo mu kanwa kanjye, n’ibyo umutima wanjye wibwira bishimwe mu maso yawe, Uwiteka gitare cyanjye, mucunguzi wanjye’.
Icyaha nicyo kibangamira kuzuzwa Umwuka Wera, kandi kumvira Imana nibyo bikomeza kuzuzwa n’Umwuka Wera. Abefeso 5 :18 hadutegeka kuzuzwa n’Umwuka; ariko rero, ntawuzuzwa n’Umwuka binyuze mu kubisengera gusa. Gusengera kuzuzwa Umwuka sibyo bituma biba, ahubwo binyura mu kumvira Imana, bigatuma Umwuka akorera mu mudendezo muri twe. Kubera ko twaritswemo n’icyaha, ntibishoboka ko duhora twuzuye Umwuka buri gihe. Iyo ducumuye, dukwiye guhita twihana tugasaba Imana imbabazi, tukavugurura ubusabane bwacu n’Umwuka Wera.
0 Comments